UrwenyaUtuntu Nutundi

Ntibisanzwe: Umugabo afunzwe azira gushyira urusenda mu ikariso y’umugore we

Muri Uganda inkuru ikomeje gutangaza abantu benshi ni iy’umugabo witwa Moses Okello wakatiwe n’urukiko azira kuba yarafashe ikariso y’umugore we akayishyiramo urusenda.

Umucamanza wo mu rukiko rwisumbuye rwo mu gace ka Lira Karere ka Kole ni muri Uganda,  rwakatiye umugabo igihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uko yafashe urusenda rutukura akarusya  maze akarusiga  mu ikariso y’umugore we, undi akarwambariraho. Okello yabwiye Urukiko ko yabikoze yikinira, ngo nta kibi yari agamije ku mugore we.

Okello abajijwe icyamuteye gukora biriya yabwiye urukiko yabikoze yikinira. Yagize ati: “Narabikoze rwose ariko narikiniraga sinari ngamije kwangiza umugore wanjye.”

Ngo yabikoze yikinira

Urukiko rwamuhamije gukora iki cyaha abigambiriye kuko atabwiye umugore we ko yakoze iri shyano. The Monitor dukesha iyi nkuru yanditse ivuga ko uyu mugore we yabwiye uruki ko uyu mugabo we y’ikundiraga kubona umugore we yambaye iyo kariso yashyizemo urusenda.

Yagize ati: “Ubusanzwe umugabo wanjye yambwiraga ko yishimira kubona nambaye iriya kariso. Kuri uriya munsi rero yanshishikarije kuyambara nanjye nanga kumubabaza ndayambara ariko nagize uburibwe  bukabije cyane.”

Uyu mugore utarangajwe amazina  yakomeje abwira The Monitor ko amaze kumva uburibwe yagiye kwa muganga baramuvura ariko ahita ajya gutanga ikirego kuri Police nyuma yo kubona ko ibyamubayeho byatewe n’urusenda rwashyizwe mu kambaro ke k’imbere.

 

Ngayo nguko rero abagore mukwiye kujya mwitondera abagabo banyu bababwiriza ubwoko bw’ikariso mwambara haba igihe aba azi impamvu runaka wenda itari nziza ituma aguhatiriza kwambara iyo we ashaka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger