AmakuruUtuntu Nutundi

Ntabwo uzongera gukora ikosa ryo kudasinzira numara gusoma ibi

Abantu benshi ntibumva agaciro ko  gusinzira igihe kigenwe, ahubwo abantu bafata igihe kinini bashaka amafaranga aho gusinzira, benshi bizerako umuntu agomba gusinzira amasaha make kugirango bashake ubukire , abantu badasinzira bihagije ntibamenya agaciro ko gusinzira.

Ubundi abahanga bemezako igihe cyiza cyo gusinzira kiri hagati yamasaha 7 namasaha 8 kuko bifasha umubiri gukora neza .umuntu uryamye aya masaha rero ntabwo aba ata igihe . iyo umuntu asinziririye ni wo mwanya umuntu aba  abonye wo kururhuka nyuma yo kwirirwa akora cyane ndetse anahura nibibazo bitandukanye ku manwa. Iyo umubiri utabonye umwanya wo kuruhuka bigira ingaruka.

Mubushakashatsi bwakozwe, abahanga bemezako iyo wasinziriye amasaha agenwe , nukuvuga amasaha ari hagati 7 na 8, bifasha ubwonko gutekereza neza no gukora vuba  bikagufasha , mu gufata imyanzuro vuba, gukora cyane, guhanga udushya ndetse bikanakurinda guhangayika cyane.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Rochester bwagaragajeko gusinzira igihe gihagije ntako bisa ,  iyo usinziriye ubwonko buba bukora neza  ndetse butanga amabwiriza mu zindi ngingo z’umubiri bikagufasha gukura mu mubiri ibintu akenshi biba birimo uburozi. Ibi bikorwa gusa iyo uryamye ndetse usinziriye. Iyo udasinziriye bikwiye  porotoyine zirimo uburozi  ( toxic proteins) ziguma mu bwonko no mu mubiri muri rusange .Ibi bigatuma ubwonko bugabanya umuvuduko bwatekerezagaho, niyo mpamvu usanga umuntu yibagirwa vuba.

Abantu benshi ntibita kungaruka  bahura nazo bitewe no kudasinzira amasaha agenwe mu ijoro kuberako ingaruka ziterwa no kudasinzira zidahita zigaragara ariko zirfahari ndetse nyuma yigihe runaka zukugeraho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger