Umuziki

Ntabwo narongoye uretse ko mfite umukunzi nkunda cyane: Diamond uri i Kigali

Ahagana saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018, nibwo Diamond uzwi cyane muri muzika yasesekaye i Kigali aho yaje muri gahunda zitandukanye z’ubucuruzi.

Akimara kugera i Kigali yahise ajyanwa kuri Hoteli kuruhuka , nyuma nibwo yaje kugirana ikigirana ikiganiro n’itangazamakuru maze avuga byinshi ku bijyanye n’umubano we n’ umugore we Zari.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, umunyamakuru umwe yamubajijwe niba ibyo kubyara abana benshi hanze no gushwana n’umugore we Zari byaba bitagira ingaruka zitari nziza ku muziki we.

Mu kumusubiza atangira avuga ati :” Reka nkosoreho gato , oya mbere na mbere sindarongora nta mugore mfite, cyakora mfite umukunzi umwe rukumbi ntateze kureka Zari. Ikindi simfite abana benshi ni 3 gusa, Dilan, Tiffah na Nilan. Imana yaravuze ngo tubyare twuzure isi kandi nkunda abana, ibyo kuvuga ngo byanyicira akazi, umunyabigwi Bob Marley yabyaye abana benshi ariko ntibyamubujije gukomeza kwitwa umunyabigwi.”

Ngo Diamond ntateze kureka Zari

Diamond Platnumz yanabajijwe ibyerekeye  no kuba yaba akoresha abapfumu mu gutera imbere kwe  maze abihakanira kure avuga ko ubupfumu  ntacyo bwageza ku muntu  ahubwo ngo inzira nziza ni ugusenga no gukora cyane.

Biteganyijwe ko Diamond azava mu Rwanda ku munsi wo kuwa mbere, arateganya ibikorwa bitandukanye birimo no guhura n’abafana be bakifotoza mu duce dutandukanye tugize umujyi wa Kigali, mu masaha y’umugoroba Nyamirambo niho azaba ari ejo kuwa kuwa 6 tariki 20/01/2018.

Inkuru Bijyanye:

Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz ari i Kigali

Twitter
WhatsApp
FbMessenger