Amakuru

Ntabwo ibintu bimeze neza muri Congo , Abasirikare 14 ba MONUSCO bishwe

ONU iravuga ko abasirikare bayo bagera ku icumi na bane baguye mu gitero cyagabwe mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Abarenga 50 bakomerekeye muri icyo gitero umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Gutteres, yavuze ko aricyo gihitanye abasirikare ba ONU benshi mu myaka mike ishize abapfuye ni abasirikare bakomoka muri Tanzania ndetse iki gitero kikaba cyaguyemo nabasirikare 5 ba Congo . Antonio Gutteres , yoherereje ubutumwa bw’akababaro Tanzania  ndetse anihanganisha imiryango yabuze ababo

Jean-Pierre Lacroix, ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, yatangaje ko hari abandi basirikare boherejwe kongerera ingufu abari aho icyo gitero cyabereye icyakora ntanumwe uravugwa na ONU ko yaba yihishe inyuma yicyo gitero.

Ariko iradiyo ishyigikiwe na ONU muri Congo yatangaje ko abagabye icyo gitero bakekwaho kuba ari abarwanyi bo mu mutwe wa ADF. Uyu mutwe wa ADF ugizwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda zishinjwa kuba zikora amarorerwa muri ako karere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger