Imyidagaduro

Nizzo yagize icyo avuga k’umukobwa wavugwagaho ko bari mu rukundo

Mu gitondo cyo kuri uyu 12 Ukuboza 2017, Nshimiyimana Muhamed, Nizzo, yazindutse ahakana amakuru yavugaga ko yaba yasubukuye urukundo rwanugwanugwaga hagati ye na Mwiza Jessica dore ko aba babiri bigeze kubica bigacika ubwo mu 2016 bakundanaga.

Abicishije kuri Instagram ye , Nizzo yavuzeko iyo nkuru atari impamo ahubwo ko ari abashaka kumusenyera , mu ifoto yashyize kurukuta rwe rwa Instagram  igaragaza bimwe mubyari munkuru Igihe.com  yari yahaye umutwe ugira uti:”Nizzo mu buryohe n’umukobwa bigeze kukanyuzaho”  , uyu musore yatangaje ko abatanze amakuru ari abashaka kumusenyera.

Nizzo yagize ati:”Byakabaye byiza mugiye mwandika inkuru mpamo, kuko mushobora no gusenyera abantu.”

Nkuko twari twabibagejejeho mu nkuru yacu yatambutse kumunsi wejo kuwa mbere tariki ya 11 ukuboza 2017, hari amakuru yavugaga ko Nizzo ashobora kuba yarasubiranye na Mwiza Jessica kuko ubu basigaye basohokana ndetse bakanajyana ahantu hatandukanye nko mu isoko nyamara mu minsi yashize iyo washakaga kubaza Nizzo amakuru ya Jessica yakubwiraga ko atayazi kandi ko atanamuheruka yewe ngo no kuri telefoni ntibavugana, wagira gutya ukegera Jessica nawe ukamubaza icyo kibazo nawe ntazuyaze agahita agusubiza ko nta makuru ye  afite.

Mwiza Jessica uvugwaho gusubira mu rukundo na Nizzo

Andi makuru yatanzwe n’inshuti  ya Nizzo yavugaga ko Gusubira mu rukundo kwa Nizzo na Jessica kwatangiye kugaragara mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 8 ukuboza 2017 nyuma y’igitaramo Urban Boys yakoreye Nyabugogo kwa Mutangana, kuko aba bombi bari kumwe i Nyamirambo. Jessica yari mumodoka yaritwawe na Nizzo maze basohotse mu modoka  bajyana mu Isoko kugeza nubwo batahanye.

Nizzo akaba asa nuhakana aya makuru bitewe nibyo yashyize kuri Instagram, gusa ariko nanone Mwiza Jessica we ntacyo yari yabivugaho.

Nizzo yahakanye aya makuru avugako ari abashaka kumusenyera
Twitter
WhatsApp
FbMessenger