Imyidagaduro

Niyorick yashyize hanze indirimbo iremamo abantu icyizere(Yumve hano)

Umuhanzi Niyorick yashyize hanze indirimbo yise Sinzarekera ikubiyemo ubutumwa buhumuriza urubyiruko n’abandi bajya bacika intege bakareka gukora ibyo bari biyemeje kubera guhura n’ibirushya.

Mu kiganiro na Teradig News yavuze ko ubutumwa burimo  ari ugushishikariza abantu gukomeza gukora cyane badacitse intege kuko gushaka ari ko gushobora! Usanga umuntu yihebeshwa n’ubuzima bumugoye agaheranwa no kwiheba niyo mpamvu yaririmbye yerekana ko n’ubwo ubuzima bugoye, abantu bagomba gukomeza  kugira umurava no guhatana  kuko umunyabute yicwa no kwifuza gusa.

Ajya kuyihimba yabitewe n’uburyo abona abantu benshi bakomeje gutakaza icyizere mu buzima ndetse bamwe bagahitamo kwiyahura aho kubabazwa.

Ati”Inspiration yavuye ku kuba naraganiraga n’abantu benshi ugasanga bavuga ngo wapi ubuzima  burakomeye ibintu birakaze! Ndatekereza ngo tugumye gutekereza gutyo twaheranwa no kwihebeshwa n’ubuzima! Ntekereza kwereka abantu ko n’ubwo biba bigoye umuntu yakomeza guhatana kuko ubuzima ari urugamba.”

Uyu muhanzi nyuma yo gukora iyi ndirimbo arateganya ibindi bikorwa byinshi bitandukanye bizatuma akomeza kuzamura urwego rwa muzika ye.

Ati”Ubu ngiye gukora amashusho  y’iyi ndirimbo  arasohoka mu byumweru bibiri,  mfite n’izindi audio ndi gukora ndeba n’abandi bahanzi twafatanya kugirango ndusheho kuzamura izina no kwigarurira abakunzi benshi! Ndateganya n’ibitaramo mu mpera zuy’umwaka.”

Sinzarekera yakorewe muri Touch Record, yatunganijwe na Producer Evydecks uri kwigaragaza muri iyi minsi ndetse akaba ari gukorana n’abahanzi barimo n’abakomeye cyane mu Rwanda.

Umuhanzi Niyorick

Niyorick mu gihe kiri imbere avuga ko yitegura gusohora Album 3 icyarimwe, harimo ebyiri(2) z’indirimbo zisanzwe ndetse n’indi imwe(1) y’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) , akaba ataratangaza igihe azazisohorera.  uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo Urutoki, Nimero, Uramfite, Uranyuzuza  n’izindi.

Niyorick yatangiye umuziki we mu Ukwakira  2011,  icyo gihe  yakoze  indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Abe ariho nibera’ yakozwe na producer Lick-Lick, yize amashuri abanza n’ayisumbuye. Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye(0’level) yacyize muri Ecole secondaire de Mushi, naho icyiciro cya kabiri(A’level)  yacyize muri Apape Gikondo, mu ishami ry’amateka, ubukungu, n’ubumenyi bw’Isi (HEG).

SINZAREKERA, INDIRIMBO NSHYA YA NIYORICK

https://www.youtube.com/watch?v=UHB_66BySDw

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger