Amakuru ashushyeImyidagaduro

N’ikihe cyerekezo cy’amasezerano ya Peace na Future Records?

Mu minsi yashize hasakaye inkuru y’uko umuhanzi Peace yaba yaravuye mu nzu itunganya umuziki yakoreragamo ya Future Records bikagirwa ibanga, uyu muhanzi ndetse na David uhagarariye iyi nzu bose babwiye itangazamakuru ko ar’ikinyoma cyambaye ubusa.

Mu kiganiro David uhagarariye Future Records  yagiranye na Radio 10 yatangaje ko atatandukanye n’uyu muhanzi ndetse anavuga ko har’ibikorwa bari gukorana , avuga ko n’ikimenyimenyi ubwo yavuganaga n’umunyamakuru mbere yaho ho gato bombi bari kumwe muri studio bakora ku mishinga mishya y’uyu muhanzi.

Yakomeje avuga ko atazi aho abavuga ibi babikuye kuko uretse gutandukana nta n’ikibazo aragirana n’uyu muhanzi bamaze  igihe kinini bakorana mu buryo bwo gukurikirana ibikorwa  bya muzika bye, yanatangaje ko nta gahunda bafite yo gutandukana kuko abona bakorana  neza.

Hashize igihe kinini Peace ukorana bya hafi na Future Records ndetse kuva atangiye umuziki ahagana muri 2008 niyo nzu yahise yinjiramo ngo ikurikirane impano yihariye afite ndetse ikomeze kuzamura urwego rwe rwa muzika kurubu rugeze aho kwishimirwa.

Peace nawe aganira n’itangazamakuru yatangaje ko atazi uwazanye iyi nkuru kuko bitigeze bibaho ko atandukana na David  kandi akaba nta gahunda ya vuba afite yo kuva muri Future Records.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi b’abanyempano bafite ijwi ryihariye rituma ashidukirwa na benshi biganjemo igitsina gore, aririmba injyana zitandukanye nka Afro beat, RnB, Pop , Zouk ndetse n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bakora ibihangano by’uje amarangamutima kubera ubutumwa bwihariye bujyanye n’urukundo buba bwiganjemo.

Peace yamenyekanye mu ndirimbo nka uko nagukunze , musimbure, cheri yafatanije na Titie the Marc, mpobera, I love u ,Turibeza, Ferrari , A zero ndetse n’izindi nyinshi, cyane ko amaze igihe kinini mu muziki.

Kurubu iyi nzu akoreramo ibarizwa i Remera mu mujyi wa Kigali, aho imaze igihe kinini muri aka gace kuva yatangira kugeza uyu munsi , iyi nzu kandi niyo yatunganije indirimbo “Ikinya” ya Bruce Melodie  iri gushinga imizi mu mitima ya benshi mu banyarwanda.

Iyi ndirimbo mu gihe gito imaze kuri youtube ikaba ikomeje kurebwa kuburyo budasanzwe[imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 475 mu gihe cy’amezi abiri  imaze kuri uru rubuga] ndetse mu minsi ya vuba ikaba ishobora kuba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni , ikajya mu nyarwanda zimaze guca agahigo zikarebwa kugeza kuri urwo rwego.

Producer David ukorera muri Future Records
Twitter
WhatsApp
FbMessenger