AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Nigeria Umuyobozi w’ibiro bya Perezida yishwe na Coronavirus

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha benshi muri iki gihe, uretse kungira ingaruka mbi ku bukungu bw’ibihugu byose byo ku Isi , gikomeje no guhitana benshi . Kuri ubu ibiro bya Perezida wa Nigeria byatangaje ko uwari umuyobozi wabyo Abba Kyari, yishwe na Coronavirus nyuma y’iminsi mike ayanduye.

Iyi ndwara ikomeje kwibasira Isi muri iki gihe abamaze kuyandura bageze muri miliyoni 2.2, mu gihe abo imaze guhitana ari ibihumbi 154.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu rigira riti “ Nyakwigendera yasanzwemo COVID-19, yari arimo kwitabwaho n’abaganga. Ariko yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2020,”.

Abba Kyari wari ufite mu myaka 70, ni we muntu ukomeye wishwe na Coronavirus muri Nigeria, igihugu kimaze kugira abarwayi 493 mugihe 17 bamaze kwitaba Imana. Yari asanganwe ubundi burwayi.

Uyu nyakwigendera yasanzwemo Coronavirus muri Werurwe avuye mu Budage, bituma abayobozi bakomeye muri Nigeria bari bahuye na we bahita bajya mu kato.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger