Utuntu Nutundi

Nigeria: Abagabo bashaka kwambara imyenda y’abagore bateje ubwega(Amafoto)

Mu minsi yashize abagabo baharanira uburenganzira bwo kwambara nk’abagore  muri Nigeria  bateje impagarara, ndetse barenga ku muco bifotoza amafoto bayashyira kuri murandasi kandi bihabanye n’umuco.

Amafoto y’aba bagabo yagaragaye ku kinyamakuru kitwa Nasty Boy cyandikirwa muri kiriya gihugu ndetse kikaba gikunze kugaragaraho aberekana imideli.

Aba bagabo kandi bariye karungu bavuga ko abagore babahenda ubwenge bakambara imyenda yabo, bavuga ko bari guharanira uburenganzira bwabo ndetse bakavuga ko uburinganire bukwiye kubaho ku mpande zombi  abagabo nabo  bakambara imyenda y’abagore.

Umwe muri aba basore yatangaje ko ahohoterwa n’abamubona yambaye ipantaro ntoya imufashe ndetse n’indi myenda igenewe abagore n’abakobwa, bakamwitiranya bamwe bagakeka ko yaba ari umutinganyi kandi atari ko biri ahubwo ari ugushaka guharanira uburenganzira bw’abagabo bamaze igihe baryamirwa n’abagore.

Ati“Maze gutukwa n’abantu benshi kuva batangira kumbona nambaye agapantalo kamfashe kandi mbanumva rwose nizihiwe, ikindi bamwe bajya banyitiranya bagakeka ko ndi umutinganyi kandi atari ko biri njye ndi umuntu usanzwe udafite aho ahuriye n’ibyo bikorwa.”

Aba bagabo n’abasore kandi ntago bashaka kwambara imyenda gusa ahubwo bari gukora n’ibindi bikorwa bibasanisha n’abagore nko kwishyiraho imisatsi y’abagore , kwishyiraho make up, kogosha ingohe ndetse n’ibindi bisanzwe bikorwa n’abagore.

Abakobwa bari kubibona batangaje ko batunguwe gusa nanone bavuga ko batabaseka kuko ari amahitamo yabo kandi bakaba ari abantu bakuru babikoze baz’impamvu yabyo.

Kugeza ubu Leta ntacyo yari yavuga kuri ibi bikorwa bikomeje gutangaza benshi gusa no mu mategeko yo muri Nigeria nta ririmo rihana abagabo bashatse kwihindura abagore ariko  hari irihana abakora ibikorwa by’ubutinganyi.

Aba bagabo bigize nk’abagore Aba bagabo bisiga amavuta n’ibindi bituma bagaaragara neza ugasanga babaye nk’abagore Abenshi bakora ibi baba bitwaje kuba berekana imideli

Twitter
WhatsApp
FbMessenger