AmakuruPolitiki

NIDA yisobanuye imbere ya PAC ku indangamuntu y’umuturage igaragaza ko yavutse muri 5202

Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu, NIDA, cyasobanuye uko byagenze ngo ku ikarita ndangamuntu igaragaze ko nyirayo yavutse mu mwaka w’5202 kandi utaragera.

Iki ni kimwe mu bibazo iki kigo cyabajijwe n’abadepite bagize komisiyo y’ubugenzuzi, PAC, kuri uyu wa 13 Nzeri 2022, byari bishingiye ku makosa yagaragaye mu mikorere yacyo mu bihe byashize.

Depite Murara Jean Damascene ati: “None se nk’uyu muntu bivugwa ko yavutse ku itariki ya 30 Kamena 5202 ku cyangombwa cye abibona ate? Abibona ku ndangamuntu akaba ari we uza kubikosoza? Hari abantu benshi bagiye bafata indangamuntu bagasanga hariho amakosa kandi atari bo aturukaho.”

Iki kandi cyagarutsweho na Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, wavuze ko bitumvikana ukuntu indangamuntu igaragaza ko nyirayo yavutse mu mwaka utaragera

Yabajije ati: “Ni nk’aho handitse umwaka tutarageramo. Ni gute system ishobora kwandika umuntu ngo avutse mu mwaka tutarageramo? Numva ubundi bitakabaye bishoboka, numva nka system itabyemera.”

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, yasobanuye ko ikosa ryo kwandika igihe umuntu yavukiye kitaragera ryatewe n’uburyo iki kigo cyakoreshaga mbere kuko ngo ntibwagenderaga ku makuru y’ingengabihe (calendar).

Ati: “Muri data entry icyo gihe data base twakoreshaga ntabwo yazanaga calendrier. Ku itariki yari ukwandika mu mibare ariko uyu munsi ni uko hasohoka calendrier, umuntu agahita abona itariki. Iyo umuntu ahisemo date yo muri future [itariki y’ahazaza], ntabwo bikunda.”

Abadepite bagize PAC bagaragarije NIDA ikibazo cy’uko n’ubwo iba ari yo yakoze amakosa arimo kwandika amatariki y’amavuko atariyo no kwandika amazina nabi, abaturage ari bo bishyura ikiguzi cyo kuyakosoza.

Basabye iki kigo kujya cyirengera amakosa yacyo cyangwa se kikorohereza abaturage bashaka kuyakosoza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger