Ubukungu

Niba ufite intego mu buzima bwawe ibi bintu 7 ubyiteho

Mu buzima kugira intego ni kimwe mu bintu bituma utera imbere ukagera kubyo wahoze wifuza kuva kera , hano hari ibintu  7  bizagufasha mu buzima kuba uwo wahoze wifuza kuzaba we kuva mu bwana bwawe.

Nkuko urubuga rwa Success.com rubitangaza, umuntu urangamiye iterambere mu buzima haribyo aba akwiye kwitaho bikaba byamufasha mu buzima kugera ku ndoto ze ndetse akabera intangarugero bamwe mu batuye Isi cyangwa abo bavukana n’abandi bakomoka mu muryango we.

Ibi bintu tugiye kubabwira byavuye mu bitekerezo bya Inga Stasiulionytė wamenyekanye mu mukino wo kwiruka ndetse akitabira amarushanwa atandukanye amwe akagira amahirwe yo kuyegukana.

1.Shyira ibintu ku murongo(Plan)

Umuntu ufite intego mu buzima ntago abaho nka mbarubukeye ahubwo ashyira ibintu ku murongo , ibi bigufasha kumenya niba ibyo wari wariyemeje warabigezeho cyangwa utarabigezeho.

2.Gukorana ingufu ibyo urimo

Niba koko ushaka kugera ku iterambere rirambye  bizagusaba gukorana ingufu, buri munsi ukiha intego kandi umunsi warangira ukibaza uti ” Ese koko ibyo nari nabanze nabigezeho ?

3.Uzageregeze kunguka ubumenyi umunsi ku wundi

Mu buzima bwa buri munsi ikintu cyose kizagusigire isomo, uzagerege gukorana imbaraga kandi wige cyane. Niba uri umunyeshuri byo bizaba akarusho kuko ntuzashake cyane ko ubwenge bugaragarira mu manota ahubwo uzashake ubumenyi kuruta ibindi.

4.Wiha umwanya abaguca intege

Mu rugendo rwose uzagira ntuzabura abantu baguca intege bakakubwira ko ibyo uri gukora ntaho bizagera , igihe uzahura n’abantu nk’aba ni ngombwa ko uzagerageza kubima amatwi  ugakora cyane kugira ngo ugere ku ndoto zawe.

5.Ntuzishingikirize abandi

Mu gihe ushaka kugera ku iterambere rirambye koko mu buzima, mu byo ukora byose ntihazagire umuntu utekereza ko ariwe ushingiyeho ijana ku ijana. Uzakore ibishoboka utizeye ibyibanze bizagufasha mu iterambere ryawe ku muntu runaka.

6.Irinde kunaniza ubwonko n’izindi ngingo z’umubiri

Mu  gihe uri mu kazi ntuzifuze gukora utaruhuka, ni byiza gukora cyane ariko na none gukora ukarenza urugero si byiza cyane . Mu gihe ushaka gutera imbere uzajye ufata umwanya uruhuke bizatuma ushyira ubwenge ku gihe ndetse ukomeza gutanga umusaruro mwiza mu kazi.

7.Gerageza gukabya inzozi

Mu gihe wifuza gutera imbere kimwe mu bizagufasha harimo no kugerageza kugira inzozi ndetse ukifuza kuzazikabya. Teganya ibintu bifatika mu buzima kandi uteganye n’igihe wifuza ko bizaba byarangiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger