AmakuruAmakuru ashushye

New Zealand: Abagera kuri 49 biciwe mu misigiti barashwe

Mu gihugu cya New zealand Abantu bagera kuri 49 bishwe barashwe abandi 20 barakomereka mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe mu misigiti ibiri itandukanye .

Ibi byemejwe  na Minisitiri w’Intebe wa New Zealand , Jacinda Ardern wavuze ko “Umwe mu minsi y’umwijima muri New Zealand.” Yakomeje avuga ko ibi bitero bitari byarigeze bibaho kuri uru rwego muri iki gihugu.

Abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri iki gitero, abagabo batatu n’umugore umwe, bari mu maboko y’abashinzwe umutekano, mu gihe hafashwe n’ibiturika byinshi byari mu modoka mu mujyi wa Christchurch..

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Scott Morrison nawe akaba yemeje ko umwe mu bakekwa ari umuturage w’igihugu cye wahavukiye, yita iki gitero icy’ubuhezanguni.

The Guardian ivuga ko Umukuru  wa polisi, Mike Bush yagiriye inama abantu kwirinda kwegera imisigiti yose iri mu gihugu,  Yabwiye abaturage bo mu Mujyi wa Christchurch ati: “Mufunge imiryango yanyu kugeza mwongeye kutwumva.”

Amakuru aturuka muri iki gihugu akaba avuga ko ubuzima busa nk’ubwahagaze muri uyu mujyi, aho bivugwa ko amashuri n’inyubako za leta bifunze.

Abayobozi batandukanye ku Isi barimo Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, uw’Ubwongereza, Theresa May na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan bifatanyije mu kababaro na New Zeland ndetse bamagana ibyo bitero.

Ibi byemejwe na Minisitiri w’Intebe wa New Zealand , Jacinda Ardern

Twitter
WhatsApp
FbMessenger