AmakuruInkuru z'amahanga

New Zealand : Umuntu umwe yateje igihugu cyose guma mu rugo

Ibihugu bimwe na bimwe bikomeje guhangana n’ubwandu bushya bwa COVID19 bwiyongera hirya no hino ku Isi hageragezwa uburyo bwose bushoboka ngo abantu basubire mu bihe bisanzwe bahozemo mu myaka  ishize.

Muri uku kwirinda ubwandu bushya  cyangwa ubwiyongere bwa Coronavirus  niko hagenda hashyirwaho n’ingamba zikomeye zo kurwanya ubu bwiyongere .

Mu gihugu cya  New Zealand bashyizwe muri guma mu rugo kubera umuntu umwe wabonetse wanduye covid-19, ubwandu bushya bwa Delta.

Minisitiri w’intebe wa New Zealand, Madamu Jacinda Ardern yashyize ighugu cyose muri guma mu rugo y’iminsi itatu kubera umurwayi umwe wa Covid-19 wagaragaye mu mujyi wa Auckland.

Aka gace ka Auckland kagaragayemo uyu mugabo wanduye Covid19 ko kahawe umwihariko mu gihugu hose ko kazuma murugo mu gihe kingana n’iminsi irindwi Kubera umugabo bari gukekaho ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Delta.

Iyi ndwara yagaragaye ku mugabo utarakingiwe uri mu myaka 50 nubwo atatangajwe izina. Ashley Bloomfield Ushinzwe ubuzima yavuze ko uyu mugabo n’umugore we wakingiwe bari mu gace ka Coromandel bagiye kureba umukino wa Rugby. Kubera izo ngendo no kuba bakeka ko ari Delta nibyo byatumye guma mu rugo mu gihugu hose ishyirwaho mu gihe cy’iminsi itatu naho uduce twa Auckland na Colomandel two turajya muri guma mu rugo mu gihe cy’icyumweru.

Ibikorwa byose byafunzwe uretse amaduka atanga serivisi z’ibanze nk’ibikoresho by’isuku , ibiryo nibindi.

Mu cyumweru dusoje nibwo minisitiri w’ubuzima muri icyo gihugu yari yavuze ko abaturage nibatitonda ubwoko bwa Covid-19 bushya buzwi nka Delta buzagera mu gihugu nta mahitamo yandi azaba ahari uretse guma mu rugo.

Minisitiri w’intebe wa New Zealand, Madamu Jacinda Ardern
Twitter
WhatsApp
FbMessenger