AmakuruImikino

NBA:Kobe Bryant yagize icyo avuga kuri LeBron James werekeje muri Los Angeles Lakers

Umukinnyi wanditse amateka akomeye cyane muri LA Lakers ,  Kobe Bryant yahaye ikaze LiBron James  uherutse gusinya muri iyi kipe aho yahawe umushahara wa miliyoni 154 z’amadolari ya Amerika mu myaka ine  agiye kuhamara.

Kobe Bryant umunyabibwi wa Los Angeles Lakers wasezeye mukino wa Basketball  2016,   aganira n’igitangazamakuru ESPN  yavuze ko kuza kwa LiBron James muri Lakers  ari amahirwe akomeye yo kuzamura iyi kipe murahando rwandi makipe ahatanira igikombo nk’uko byahoze.

Kobe yagize ati “Twaraganiriye mu ijoro ryakeye na nyuma y’uko afata umwanzuro, namuhaye ikaze  mu muryango , mubwira ko ubu nawe ari umwe mubagize umuryango, ubu icyo yakenera cyose ndahari kumuha ubufasha igihe cyose aza mukenera, igihe cyose aza nkenera ndahari kubwe , mwifurije amahirwe we n’umuryango we.”

Kobe Bryant umunyabigwi wa Los Angeles  Lakers  yakomeje avuga ko kuza kwa LiBron James bamwitezeho byinshi  cyane ko ari kimwe mu bintu bari bategereje we nawe bagiye kugarura Lakers mu ruhando rwiza rwo gutwara igikombe cya Champions, ibi ntu bisa naho byari byaragabanutse muri iyi kipe yo mu mujyi wa Los Angelos dore ko igikombe cya Champion yaheruka  ari icya 201.

LiBron James w’imyaka 33 si ubwa mbere avuye mu kipe ya Cleveland Cavaliers yo mu Mujyi wa Ohio avukamo , mu 2010  yayivuyemo  ahita ayivamo ajya gukinira Miami Heat atanzweho miliyoni 110 z’amadolari ya Amerika. Gusa mu 2014 yaje kugaruka muri iyi kipe cyane ko ari yo yatangiriyemo gukina muri NBA ubwo yatoranywaga mu 2003 binyuze muri NBA draft, aba umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu 2009, ahabwa igihembo cya MVP acyisubiza mu 2010.

Los Angeles Lakers agiyemo , n’ikipe ya kabiri mu mateka ya NBA ifite ibikombe byinshi, 16 inyuma ya Boston Celtics ifite 17. ikaba yamaze kugura LeBron James wari wasoje amasezerano muri Cleveland Cavaliers akanga kuyigumamo nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Golden State Warriors inshuro ebyiri zikurikirana (2017 na 2018).

Kobe Bryant na LiBron James bari basanzwe bahanganye ubu bagiye gukora mu ikipe imwe

Kobe atarasezera umukino wa Basketball yabaga ahanganye na Libron James mu mikono ya Playoffs 
Kobe Bryant wamaze imyaka 22 akina umukino w’intoki wa Basketball yabutse amateka akomeye muri uyu mukino mu kipe imwe ya Lakers
Kobe Bryant mu 2009 batwara igikombe cya Champion  batsinze Orlando Magic  amanota 99 – 86, aha Kobe yatsinzemo amanota 30

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger