Amakuru ashushye

Nagiye muri byinshi ntibanyicaza kuri Table d’honneur, ibyiza bigucaho ureba-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahishuriye urubyiruko ko hari aho yagiye henshi ntibamwicaze ku ameza  y’icyubahiro , Table d’honneur , ariko ntacike intege ahubwo agaharanira kuzayicaraho.

Paul Kagame yanabwiye urubyiruko ko kugira ngo babashe kwicara ku ameza y’icyubahiro (Table d’Honneur) bisaba kubiharanira kabone n’ubwo waba uvuga Ndakuramutsa Mariya ijana ku munsi ariko utakoze ngo unagire imyumvire ifashije bitaguhesha kwicara kuri iyo ntebe.

Ibi  Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017, Ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rwaturutse mu ntara zose z’igihugu, abiga mu mashuri makuru na za kaminuza, urubyiruko rusoje itorero urunana rw’urungano, urubyiruko rubarizwa muri diaspora ndetse n’urubyiruko ruhagarariye ibihugu bitandukanye rwaje kwifatanya na bagenzi babo b’abanyarwanda aho bitabiriye Inkera y’Urubyiruko.

Mu ijambo rye , Perezida Paul Kagame yagize ati:”Mu minsi mikuru myinshi mbona, baba bateguye ameza y’icyubahiro bita Table d’honneur, niba utayicayeho ujye wibaza uti kubera iki ntayicayeho?,  ibintu bihita ubireba kandi biguciye imbere, buriya rero no mu biganiro habamo Table d’honneur.”

Yakomeje agira ati:” Iyo ubona ibihugu byacu bya Afurika , duhurura tukajya……. twajya kubona  ukabona twicaye nkaha Table d’honneur tuyirebera kureee!11 ariko naho ntayigiyeho mpava ndikuvuga nti ubutaha ngomba kuzayicaraho , nti amaherezo ngomba kuyigeraho ariko ntabwo mvuga izina ryanjye , ndavuga u Rwanda. Ndibaza nti kuki abandi bayicaraho ariko u Rwanda ntiruyicare ho.”

Yakomeje avuga ko ibi byifuzo avuga agira ntbwo u Rwanda rutabigeraho mugihe urubyiruko rutumva impamvu abantu batajya kuri Table d’honneur cyangwa se batabikorera. ati :”Niyo waba udasiba misa, ujya gusenga buri munsi ukanavuga ndakuramutsa Mariya ijana ntabwo byakugeza kuri Table d’honneur ubwabyo.Nabyo birafasha ariko sibyo byabiguha , ibibiguha ni mumutwe hacu.”

Yanabwiye urubyiruko kandi ko bagomba gukora cyane kandi bagomba guhuza imitekerereze  ndetse n’ibikorwa. Perezida Kagame yanavuze ko ntabandi yabwira ibi uretse urubyiruko. Yakomeje avuga ko batagomba guteta, iyo utangiye guteta ubura amahirwe kandi iyo abuze ntagaruka, ntamwanya dufite wo gutakaza amahirwe menshi ahari.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger