AmakuruImikino

Mutsinzi Ange yasezeye Rayon Sports ayishimira amahirwe yamuhaye

Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze kwandika ubutumwa busezera muri iyi kipe mu gihe hari amakuru menshi ayimuvanamo akamwerekeza muri APR FC.

Mu butumwa uyu musore yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mutsinzi Ange ukomoka mu Byimana yashimiye cyane umuryango mugari wa Rayon Sports ku bw’amahirwe adasanzwe wamuhaye, mu gihe yari amaze akinira iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda. Mu bo uyu musore yashimiye, harimo Abayobozi, abatoza ndetse n’abafana ba Rayon Sports.

Ati” Mfashe umwanya wo gushimira amahirwe adasanzwe n’umwanya nahawe n’ikipe ya Rayon Sports mu myaka itatu ishize ndi umukinyi wayo.”

“By’umwihariko ndashimira abayobozi kubw’ urukundo mwangararagarije mu gihe tumaranye.
Ndashimimira cyane abatoza bamfashije umunsi ku wundi bakampa icyizere no kunshoboza gukina
Ndashimira cyane abakinnyi bagenzi banjye twabanye mu gihe nari maze muri Rayon Sports.”

“Ndangije nshimira byimazeyo abafana ba Rayon sports urukundo mwanyeretse kuva nahagera imyaka itatu ishize.
Nkaba nagira ngo mbamenyeshe yuko tutakomezanya nk’ umukinnyi wa Rayon Sports kuko ngiye gukomereza akazi ahandi.”

Mu myaka itatu ishize ni bwo myugariro Mutsinzi Ange Jimmy yageze muri Rayon Sports avuye mu kipe ya AS Muhanga.

Amakuru avuga ko uyu musore yamaze kumvikana na APR FC, nyuma yo gusezerera abakinnyi 16 mu cyumweru gishize. Abakinnyi barimo Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu na bo bivugwa ko bamaze kumvikana na APR FC nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.

Mutsinzi Ange yiyongereye ku bandi bakinnyi bamaze gutandukana na Rayon Sports, barimo Thierry na Sefu twababwiye, cyo kimwe n’abandi bakinnyi nka Manishimwe Djabel na Bashunga Abouba. Myugariro Rutanga Eric Akram na we yamaze gutandukana n’iyi kipe yerekeza muri Zambia, n’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger