AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Museveni yagizwe umuhuza wa Leta ya Ethiopia n’inyeshyamba za Tigray bahanganye

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ni we Mukuru w’Igihugu ugiye guhuza impande ebyiri zo muri Ethiopia zatangiye intambara yeruye bitewe n’ubwumvikane buke bushingiye kuri politiki.

Impande zishyamiranye ni urwa leta ya Ethiopia ndetse n’urw’umutwe wegamiye ku ishyaka rya Tigray People’s Liberation Front (TPLF) ushaka ko agace ka Tigray kigenga, ikaba ari nayo ntandaro y’uyu mwuka mubi wateza umutekano muke, bikagira ingaruka mu karere kose.

Amakuru aturuka ku muntu wizewe wavuganye na Chimp Reports, avuga ko intumwa ziturutse za Leta ya Ethiopia n’iza Tigray zigera muri Uganda kuri uyu wa 15 Ugushyingo, zigatangira ibiganiro.

Uyu utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Intumwa zihariye ziri mu nzira ziza muri Uganda.”

Ubusanzwe leta ya Ethiopia n’abarwanyi ba TPLF bari bamaze igihe kirekire batumvikana, gusa byazambye cyane ubwo aba barwanyi bagabaga igitero ku birindiro by’ingabo z’igihugu tariki ya 4 Ugushyingo.

Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yahise atageka ingabo z’igihugu kwihorera, TPLF nayo isaba abarwanyi n’abaturage kwambarira urugamba, ikaba ari yo ntambara ikomeje kugeza ubu.

Perezida Museveni ni umwe mu babana neza na leta ya Ethiopia ndetse na TPLF, bityo ibi bikaba byamufasha kunga izi mpande zombi bigashoboka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger