Amakuru ashushye

Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène agiye gushyingurwa ku munsi yahereweho Ubwepisikopi, bagenzi be bagize icyo bamuvugaho

Ku Cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro yavugaga ko nyiricyubahiro Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yitabye Imana azize uburwayi , kugeza ubu rero Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène azashyingurwa ku munsi yahereweho Ubwepisikopi ndetse Abasenyeri bagenzi be bagize icyo bamuvuga ho.

ku wa 16 Werurwe 2018, itariki ihuye n’iyo yahereweho Ubwepisikopi,  niho  nyiricyubahiro Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène azashyingurwa nkuko tubikesha urubuga rwa Diyoseze ya Cyangugu yari abereye umushumba.

Musenyeri Bimenyimana yavutse tariki 22 Kamena 1953, avukira  i Bumazi muri Paruwasi ya Shangi ni mucyahoze ari  Cyangugu. Yatorewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu tariki ya 18 Mutarama 1997, ahabwa Ubwepisikopi tariki ya 16 Werurwe 1997.

Ubwo hashingwaga Diyosezi ya Cyangugu, nibwo na we yahise aba umwe mu basaserdoti bayo. Ku ya 2/1/1997, yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, ahabwa intebe n’inkoni y’ubushumba ku ya 16/3/1997. Yari Umwepiskopi wa kabiri w’iyo Diyosezi , nyuma ya Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa.

Itangazo ry’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, rivuga ko Misa yo gusezera kuri Musenyeri Bimenyimana, izaba ku wa Gatanu w’iki Cyumweru muri Kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Cyangugu saa yine za mu gitondo.

Intego ye y’ubushumba iri mu rurimi rw’ikiratini « IN HUMILITATE ET CARITATE » tugenekereje mu kinyarwanda bivuga  “MU BWICISHE BUGUFI NO MU RUKUNDO”.

Nyiricyubahiro Bimenyimana Jean Damascène

Abasenyeri batandukanye bagize icyo bavuga kuri Nyakwigendera

Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro , Nyiricyubahiro Hakizimana  Celestin yavuze ko yamusuye inshuro zigera kuri 3, ngo  nubwo byagaragaraga ko arwaye cyane ntabwo byamucaga intege ahubwo ngo yari afite icyizere cyo kuzakira. Akomeza avuga ko yabanje kwivuriza i Rusizi, biza kwanga ajyanwa i Kigali mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko biba iby’ubusa bamujyana i Nairobi.

Uyu mushumba avuga ko Mgr Bimenyimana asize icyuho gikomeye ariko bakaba bizera ko azasabira diyosezi yayoboraga kugira ngo ikomeze gutera imbere.

Mgr Harorimana Vincent wa Diyosezi ya Ruhengeri

Mgr Harorimana uvuga ko yakurikiranye bya hafi uburwayi bwa nyakwigendera, akaza no kumusura aho yari arwariye muri Kenya.

Yagize ati “Ni umuntu witangiye kiliziya, yabaye intwari, waranzwe no kwihangana mu burwayi bwe bukomeye yagize, ni uko rero namubabwira nk’umuntu umuzi. Kandi twakoranye kuva kera nk’umuvandimwe n’umubyeyi kandi namugishaga inama muri byinshi.

Avuga ko azi nyakwigendera mu myaka 38 ishize igihe yabaga ku Nyundo ari umupadiri. Icyo gihe Mgr Harorimana we ngo yigaga mu iseminari nkuru. Aho ku Nyundo ngo Mgr Bimenyimana yari mu bapadiri bato, aho ngo yabuhawe afite imyaka 27 gusa. Nubwo yari muto ngo yakoranaga ubwitange ntagereranywa.

Hari akazina kari karahawe Nyakwigendera ubwo yari umupadiri muto

Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri, Mgr Harorimana Vicent akomeza avuga ko yibuka ko ku Nyundo hari umupadiri w’umusaza witwa Musa wakundaga guha abapadiri babana utuzina tw’utubyiniriro akaba yaritaga Mgr Bimenyimana izina rya ‘Sympatique Vicaire’. Bishatse kuvuga padiri wungirije mwiza uhimbaje.

Ngo yanamumenye mu 1987 yigisha mu Iseminari nto ya Nyundo . Icyo gihe Mgr Harorimana we yigaga mu Iseminari Nkuru yiga i Nyakibanda, aho ngo babonaga mu biruhuko.

Mgr Nzakamwita Servilien wa Diyosezi ya Byumba

Mgr Nzakamwita avuga ko nyakwigendera Mgr Bimenyimana yari umuntu mwiza, akaba apfuye akiri muto ndetse ngo akaba yatunganyaga neza imirimo yari ashinzwe.

Yagize ati “Imirimo ye yayikoraga neza cyane. Iyo mirimo ni iyo kuyobora diyosezi mu buryo bwose, yari amaze gushinga amaparuwasi menshi agendeye ku yo yasanze, ni we mwepisikopi wa kabiri kuva aho diyosezi ye ishingiwe muri 1981.

Ngo no mu Nama y’Abepiskopi hari imirimo yakoraga, aho yari ashinzwe Seminari Nkuru, yari kandi ashinzwe komisiyo ireba ikenura bushyo mu bana kuva batangiye ishuri kugera ku myaka 15.

Mgr Mbonyintege Smaragde wa Diyosezi ya Kabgayi

Mgr Mbonyintege mu magambo make yagize ati “Yakoze umurimo we neza, atashye kubera uburwayi, umurage rero ni uwa Kiliziya twese dusangiye. Yari azi kwitanga no kwitangira abakiristu be, yashinze na paruwasi nyinshi, ibyo rero nkasanga ari ikintu twamushimira cyane cyane yakoranaga neza na bagenzi be. Ibyo turabyishimira cyane, ahasigaye turamwifuriza iruhuko ridashira.”

Mgr Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo

“Icyo nakubwira yari umukiristu ukunda umurimo we wa gishumba, yari umuntu ugira umuhate mu kazi, yitangiraga diyosezi ye atizigamye kandi yari umuntu ukunda isengesho. Kuba asize icyuho birumvikana.”

Mgr Kambanda Antoine wa Diyosezi ya Kibungo

“Muzi kera ari umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo mbere ya 1994, hanyuma twaje kongera guhura no gukorana ari umwepiskopi, nyobora seminari y’i Kabgayi n’iy’i Nyakibanda kuko yari ahafite abaseminari hanyuma rero twongera gukorana aho nanjye mbereye umwepiskopi.

Ni inkuru ibabaje kuko yari umwepiskopi ukiri mu kigero cyo gukora kandi witangiraga ubutumwa cyane. Diyosezi ya Cyangugu yari amaze kuyiteza imbere mu buryo bunyuranye mu iyogezabutumwa no mu iterambere. No mu rwego rw’Inama y’Abepiskopi yari ashinzwe cyane cyane kwamamaza iyogezwabutumwa n’imirimo yo gushaka uburyo ryakwamamazwa mu nzego zose cyane cyane mu bana no muba layiki, yari ashinzwe n’amaseminari, akanama k’abepiskopi gashinzwe gutegura abaseminari, abapadiri b’ejo ku buryo rero kiliziya itakaje umuntu wari uyifatiye runini.

Yari umuntu w’umukozi cyane no mu burwayi bwe wabonaga akomeza kwihangana uko bishoboka byose kugira ngo ibyo ashinzwe hatagira igipfa.”

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger