AmakuruImyidagaduro

Musanze: Umwe muri ba basaza bagufi basusurukije benshi witwa Rudakubana Paul amaze kwitaba Imana

Umwe muri ba basaza batatu batuye mu Karere ka Musanze witwa Rudakubana Paul amaze kwitaba Imana nk’uko amakuru agera kuri Teradignews.rw aka kanya abihamya.

Amakuru avuga ko Rudakubana Paul azize urupfu rutunguranye Kugeza ubu umurambo we ukaba ukiri mu rugo.

Kuwa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2022, Rudakubana Paul ngo yiriwe ari muzima ari no kuganiriza abaturanyi nk’ibisanzwe kuko nta bimenyetso by’uburwayi yigeze agaragaza.

Mukasine Tereza mushiki w’aba basaza uko ari batatu akaba ari nawe usanzwe abana nabo mu nzu, yabwiye Teradignews.rw ko nyakwigendera yari muzima ari nayo mpamvu bose batunguwe no kuba babyutse bagasanga yitabye Imana.

Yagize ati’:” Rudakubana Paul yari muzima ntaburwayi yari afite, njyewe narimenyereye ko bose bakunda gutinda kubyuka n’igihe babyukiye bakarya bakongera bagasubira mu buriri Kugeza kumugoroba bongeye kubyuka bakajya gusoma agacupa, uyu munsi rero niko byagenze ngira ngo nibisanzwe ariko siko biri”.

Urupfu rwa Rudakubana Paul rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022, rutangajwe na mushiki we Mukasine Tereza uvuga ko nawe yabibonye ari uko avuye kujyana umwana ku ishuri.

Mukasine Tereza yicaranye na Petero i bumoso na Andereya I buryo

Yagize ati’ Navuye kujyana umwana ku ishuri ngarutse nsanga Andereya bararanaga niwe wabyutse Kandi ubusanzwe niwe watindaga kubyuka,nakebutse mbona mu nzu harigutemba uruziruzi ruturuka mu cyumba cyabo njya kureba nsanga Paul aryamye hasi, mukozeho nsanga byarangiye niko kwitabaza abaturanyi”.

Mukasine Tereza yavuze Kandi ko Paul yigeze kugiraho ikibazo cy’uburwayi bwamufashe bumutunguye bwo kubura amazi n’isukari mu mubiri bigatuma ajya muri Koma(Coma), abaganga bakamubuza kunywa inzoga ukundi ariko we yakomeje kuzinywa Kandi akanywa zimwe zikomeye za Likeri(Liquor).

Uyu mubyeyi wagaragaje ko ubushobozi bwo kwita kuri aba basaza be batatu buri hasi, yavuze ko afite impungenge z’uko adashoboye kumushyingura kuko no muri rusange babayeho bafashwa.

Yagize ati’Tubayeho dufashwa n’iyi nzu ni YAGO uyidukodeshereza, ndasaba ubuyobozi ko bwadufasha tukabona uko tumushyingura”.

Rudakubana Paul yitabye Imana azize urupfu butunguranye

Umunyamabanga nshingwabokorwa w’Akagari ka Cyabagarura Niyoyita Ally yavuze ko nta kibazo kizwi nyakwigendera yari afite kuko yirirwanaga n’abandi nk’ibisanzwe.

Yagize ati'”Natwe ubu dutegereje igisubizo turibuhabwe na RIB ku cyaba cyamwishe kuko yari muzima,ubu twe nk’ubuyobozi icyo dukwiye gukora, ni ugufasha uyu muryango gushyingura nyakwigendera kuko dusanzwe tuzi ko nta bushobozi ufite”.

Nyakwigendera Rudakubana Paul yari afite imyaka 56 y’amavuko akaba yarakundaga kuba ari kumwe n’abavandimwe be aribo Sindikubwabo Petero w’imyaka 48 na Andereya mukuru wabo ufite imyaka 102 y’amavuko.

Paul ni umwe mu banyuze abatari bake mu biganiro bitandukanye yaguye akoreshwa bigatambutswa kuri Shene ya YouTube bitewe n’uburyo yakunze gusubiza Ibyo abajinwe akavangamo n’urwenya.

Sikubwabo Petero na Andereya nibo birirwanaga na Paul

Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger