AmakuruPolitiki

Musanze-Rwaza:Basubiye kuvoma aho bangaga kuko amavomero yabaye nk’imitako

Abaturage batuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Rwaza aha ni mukagari ka Nturo,mu midugudu itandukanye ikagize, bavuga ko bongeye kuyoboka kuvoma Isoko nyuma y’uko imigezi bari barubakiwe isigaye ihagaze nk’imitako aho kuba amavomero.

Bavuga ko babona ko imigezi yubatswe hafi yabo ariko ikaba irutwa n’idahari kuko nta mazi habe n’agatonyanga kayo baheruka kuhabona.

Aba baturage bemeza ko uwariyarabavunnye amaguru yo kudakomeza kumanuka kuvoma Isoko iri mu kabande ku ndiba y’umusozi batuyeho, yongeye kuyarambura kuko aho bangaga niho bongeye gusubira kuvoma.

Uwitwa Petronilla Banziririki uri mu kigero cy’imyaka 69 y’amavuko, avuga ko n’ubwo akuze bitamugoraga gufata akajerekani ashoboye akajya kuvoma ku mugezi baribarubakiwe kuko bitamusabaga kuzamuka umusozi no kuwumanuka ari nako avuga ko byibuze ibi byakorohera abagifite imbaraga z’abato.

Iyi niyo soko yo mu gatare basigaye bavomaho

Yagize ati’:” Dore umugezi uri hafi, kuhagera ntibyangoraga nubwo nshaje nafataga akajerekani nshoboye nkanyereruza nkazana amazi, ariko ubu bisaba kumanuka iyo mu mubande ku Isoko yo mu gatare, sinakubeshya ngo biroroshye n’izimbaraga zanjye kujyayo ni ukwiriza umunsi cyakoze ku bakiri bato bajyayo bigakunda”.

Uyu mukecuru utuye mu mudugudu wa Rugogwe muri aka Kagari avuga ko uyu mugezi bavomagaho warengewe n’ibyatsi wafunze ariko ntibamenya impamvu nyamukuru ufunze, icyakoze anavuga ko n’igihe wakoraga amazi yawo yazaga ari uko abishaka kuko hari n’ubwo yamaraga ibyumweru 3 batayakubita imboni.

Yagize ati'”Umugezi twavomagaho warengewe n’ibyatsi ubu waharagira inka ikarisha itetu, bawufunze bisa naho ari burundu ariko ntabwo tuzi impamvu bawufunze, nubwo utagikora na n’ubundi waduteshaga umutwe kuko akenshi amazi yawo yazaga abishaka, yanamaraga ibyumweru 3 tutayabona ndetse n’abafatiyeho bakayishyira mu ngo zabo,nabo barira kimwe natwe”.

Ntamugabumwe Phocas nawe utuye muri aka Kagari avuga ko amazi bahawe yabayoberanyije kuko akenshi bayarekura ari uko imvura irikugwa mu gihe cyizuba ntibayabone bigatuma bashoka iy’isoko nayo iza gake gake bigatuma bayihuriraho ari benshi kuhava bikaba ingorabahizi.

Imwe mu migezi yamezeho ibyatsi

Yagize ati’:” Aya mazi n’igihe abonetse bayaduha imvura yaguye,izuba ryava akabura Kandi nibwo tuba tuyakeneye cyane,twese rero ntakundi tumanuka hepfo ku Isoko tukahahurira turi benshi,mbese kuvoma ni ukuhirirwa wanahamara amasaha atatu kuko aba aza gake gake”.

Abaturage bo muri aka Kagari basaba ko bakorerwa ibishoboka bakongera kubona amazi nk’uko baribatekerejweho mbere, imigezi ikareka kuba nk’imitako mu bikingi by’amarembo yabo kuko kubona ayo ku masoko nabyo ntibiborohera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nturo Madame Mukakanane Esperance, avuga ko imiyoboro izana amazi mu baturage iturika mu Karere ka Gakenke akaba ari naho amazi afungirwa akabura, yavuze ko iki kibazo Akarere kakizi ndetse n’umurenge wa Rwaza muri rusange ariko bakaba bagishakisha icyakorwa.

Yagize ati’:” Amazi yoherejwe mu baturage, imiyoboro yayo iturika mu Karere ka Gakenke ndetse ninaho bayafungira,byashoboka ko bafunga ayakagombye kuza inaha bakayaha abaturage babo nuko bibaho kenshi kandi n’ubuyobozi budukuriye iki kibazo burakizi haba mu murenge ndetse n’Akarere, haracyashakishwa igisubizo kugira ngo harebwe icyakorwa, hanigwe uko hazabyazwa umusaruro amwe mu masoko dusanzwe dufite ubwacu”.

Bamwe mu bana bavuye kuvoma bazamukana ibijerekani ku musozi

Uretse kuba iyi migezi yarafunze kubera kubura amazi ntinakorerwa isuku kuko imyinshi muriyo harimo n’uwo ku Kagari ka Nturo nyirizina,yarengewe n’ibyatsi,umuyobozi w’Akagari ka Nturo avuga ko byatewe nuko bari bahugiye mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bakabura uko bahakorera isuku.

Bavuga ko imigezi yabaye nk’imitako
Amazi n’igihe abonetse hari ubwo amara ibyumweru 3ataragaruka
Imigezi hafi ya yose yarengewe n’ibyatsi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger