AmakuruPolitiki

Musanze-Rwaza:75 biyemeje gutera intambwe idasubira inyuma yo kuba abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi

Urubyiriko rw’abagera kuri 75 rwiyemeje gutera intambwe ijya mbere yo kuba abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, rurahirira kutazatatira igihango no gusigasira amahame n’intego by’uyu muryango.

Uru ni urubyiriko rwo mu Karere ka Musanze, umurenge wa Rwaza rwateye iyi ntambwe kugira ngo rurusheho kwifatanya n’abandi banyamuryango kwizihiza yubile y’imyaka 35 umuryango wa RPF Inkotanyi umaze ushinzwe.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’imbaga nyamwinshi y’abatuye muri uyu murenge kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukuboza 2022, kiyobowe n’itsinda ry’abanyamuryango bibumbiye hamwe ry’abakora muri Banki no mu bigo by’umwishingizi ryiswe Special Cell.

Nyuma yo gukina umupira bacinye akadiho baririmba indirimbo z’umuryango wa RPF Inkotanyi

Ni mu gihe Umuryango RPF Inkotanyi witegura kwizihiza Yubire y’imyaka 35 umaze ushinzwe. Abanyamuryango bawo bakomeje gushyira imbere ibikorwa by’urukundo birimo gufasha imiryango itishoboye,kuyiremera no kuyisanira inzu.

Itsinda ry’abanyamuryango bibumbiye hamwe ry’abakora muri Banki n’ibigo by’umwishingizi (Special cell), mu rwego rwo gufasha buri Munyarwanda wese kwizihiza iyi sabukuru ahagaze neza, ryaremeye urubyiriko 17, Aho buri wese yahawe ingurube kugira ngo arusheho kwiteza imbere.

Bamwe mu rubyiruko rwahawe ingurube, bavuze ko bishimiye cyane kukuba batekerejweho na Special cell mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru, maze ruhanya ko rugiye gukoresha Ibyo bwabaga rukabyaza umusaruro aya mahirwe ku buryo umwaka itaha wa 2023, hari ikizaba kimaze guhinduka.

Venuste ni umwe mu baremewe ingurube arashimira umuryango RPF Inkotanyi

Venuste Nshimiyimana utuye mu Kagari ka Nturo, umurenge wa Rwaza ni umwe mu rubyiruko rwahawe ingurube, Yagize ati’:” Twemerewe ingurube n’umuryango wa RPF Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, burya ingurube ni itungo rigufi ushobora gufata neza rikakugeza kuri byinshi kuko ryoroka vuba, ndahamya neza ko kuba twazemerewe haricyo bigiye kongera ku iterambere ryacu”.

Yakomeje agira ati'” ingurube uko uyifashe niko ikubwagurira, rero ngiye kuyubakira ikiraro cyiza cya kijyambere kuburyo mu gihe cy’amezi atanu izaba yaratangiye kumpa umusaruro ufatika ndetse nanjye nkaba nazatangira kuremera n’abandi”.

Uwumuhire Mari Louise utuye mu mu mugudu wa Mataba nawe waremewe ingurube, yavuze ko ashimira cyane umuryango wa RPF Inkotanyi uburyo udahwema guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda.

Marie Louise yavuze ko ingurube yahawe azayifata neza Kugeza ubwo nawe azaremera abandi

Yagize ati’:” Ndishimye cyane kandi ndanezerewe ku bw’umuryango wa RPF Inkotanyi udahwema guharanira iterambere ryacu, baremewe ingurube niteguye kuyibyaza umusaruro kuko yororka vuba, nzayahirira neza ihage, nyubakire neza ku buryo umusaruro uzayikomokaho uzaba ufatika, ndasaba bagenzi banjye ko bakunda umuryango wa RPF Inkotanyi bakawusigasira kuko utugezaho ibyiza byinshi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier avuga kuri iki gikorwa Yagize ati'” Turi muri rwa rugendo rwo kwizihiza yubile y’imyaka 35 umuryango wa RPF Inkotanyi umaze ushinzwe,mu Karere ka Musanze uyu munsi twaje kwifatanya n’urubyiruko rwo mu murenge wa Rwaza byahujwe n’igikorwa cyo kwizihiza iyo Yubile cyane cyane muri Special cell,nabo batekereje ku rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu bakusanya ubushobozi kugira ngo babaremere ingurube”.

Yakomeje agira ati'” Umurenge wa Rwaza ni ahantu hakunze kororerwa ingurube zikororoka rero turizera ko ingurube zizatangwa zizagira akamaro,kuko ubu bamaze kuzemererwa amafaranga yo kuzigura arahari igisigaye ni ugutegereza bakarangiza kuzubakira ibiraro bikomeye tukazibahereza kuko ntidushaka ko tuzibaha batari bazubakira ku buryo banagira ikigeragezo cyo kuzigurisha cyangwa bakaziragiza undi muntu akaba yanazibambura”.

Meya w’Akarere Ramuli Janvier avuga ko ibi bikorwa bigikomeje gukorwa mu tugari dutandukanye tugize aka karere

Meya yavuze ko ibi bikorwa bigikomeje mu Karere ka Musanze aho bikomeje gutegurirwa ku rwego rw’utugari hakorwa ibikorwa by’urukundo bitandukanye birimo no kuremera abatishoboye, Kugeza aho iyi Yubile izizihizwa ku rwego rw’Igihugu muri Mutarama 2023.

Abatuye umurenge wa Rwaza bari bitabiriye ku bwinshi
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger