AmakuruPolitiki

Musanze: RPF-Inkotanyi ntiyaheje abanyempano zitandukanye mu kwizihiza yubile y’imyaka 35 imaze ibayeho

Umuryango wa RPF-Inkotanyi,mu Karere ka Musanze wahaye urubuga rugari abafite impano zitandukanye ngo bafatanye nayo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umaze ubayeho ngo bafatanye nayo kwidagadura bishimira ibyiza umaze kubagezaho.

Ni mu Murenge wa Musanze,mu Kagari ka Rwambogo, aho uyu muryango wakomereje ibikorwa byayo byo kwizihiza iyi Yubile,inasabana n’abaturage mu busabane rusange burimo icyo kunywa n’icyo kurya.

Bamwe mu bagaragaje ubuhanga bw’impano bwite bafite, ni urubyiriko rw’abanyeshuri biga muri Ecole de Science de Musanze, rwibumbiye hamwe rugahuza impano rufite yo guhamiriza,kuvuza ingoma rugasusurutsa abitabiriye uyu muhango.

Undi munyempano itangaje,ni umusore ukiri muto witwa Irakiza Patrick bakunze kwita Maguru Bornesless (Katagiramagufwa),kubera uburyo budasanzwe akunjakunja umubiri we mu isura ashaka mu mafindo azwi nka “YOGA” cyangwa se “Contrition”.

Uyu musore watubwiye ko asanzwe abarizwa muri Team(ikipe) ya Future Vision Acrobat ibarizwa mu Karere ka Rubavu, yavuze ko yagize amahirwe yo kuyijyamo nyuma y’uko babonye kamwe mu mashusho ye(Akavideo) nakabona haricyo yakongera kuri bagenzi be,bityo bimuhesha amahirwe yo kugirirwa icyizere cyo kubanza na bandi muri team imwe.

Uyu musore yavuze ko ibi abikesha ubuyobozi bwiza by’umwihariko umuryango wa RPF-Inkotanyi,utarigeze ufunga ikiganza cyo guha Abana b’u Rwanda amahirwe yo kugaragaza icyo bazi n’impano bifitemo.

Yagize ati’:”Mbere na mbere nishimiye kuba bampaye amahirwe nk’aya yo kugaragariza bagenzi banjye ,abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi impano yanjye,ibi mbikesha kuba dufite ubuyobozi bwiza bitabaye ibyo uyu mwanya sinakawubonye, dukomeze dushyigikire uyu muryango kuko uzatugeza ku byiza byinshi”.

Uyu musore wifuza ko yazatungwa n’impano ye, yagaragaje ko yiteguye gukomeza kuyihangamo udushya n’ubwo akomwa mu nkokora no kubura bimwe mu bikoresho by’ibanze byo gukoreraho imyitozo ngorora mubiri.

Yavuze ko yiteguye kwiyerekana aho ariho hose azatumirwa kuko iyi mpano ye ayisangiye n’igihugu.

Yagize ati’:”Nubwo ngifite imbogamizi z’uburyo bwo gukora imyitozo, ariko niteguye ko iyi mpano mfite izantunga kandi niteguye gutaramira Abanyarwanda aho ariho hose bazankenera kuko impano mfite si iyanjye njyenyine ahubwo nyisangiye n’igihugu cyose,umubyeyi wambaye”.

Muri uyu muhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 35 umuryango wa RPF-Inkotanyi umaze uvutse, habereyemo ubusabane bwo gusangira Keke,icyo kunywa kugira ngo barusheho kunezererwa iyi sabukuru.

Uyu musore yagaragaje ko afite impano ikomeye

Mu ndirimbo zisingiza umuryango n’umudiho,abitabiriye uyu muhango biyemeje gukomeza gusigasira amahame y’umuryango wa RPF-Inkotanyi kugira ngo ibyiza byaho bikomeze kwiyongera aho gusubira inyuma.

Hakaswe Keke y’isabukuru
Abanyempano bahawe urubuga rugari

Twitter
WhatsApp
FbMessenger