AmakuruPolitiki

Musanze: Ibintu tubona hano ni nko gucururiza amata muri Salo bogosheramo_Abacururiza mu Isoko rishya ry’ibiribwa

Bamwe mu bakorera ubucuruzi n’abahahira mu Isoko rishya ry’ibiribwa ry’Akarere ka Musanze ryitegeye uburuhukiro bw’imodoka ziva hirya no hino zerekeza ahandi mu gihugu(Gare), basanga uruvange rw’ibikorwa by’ubucuruzi byashyizwemo ari nko gucururiza amata muri Salon de Coifure.

Ni nyuma y’uko iyo uraranganyije amaso mu bice bitandukanye by’iri soko, usangamo uruvange rw’ibikobwa bitandukanye aho usanga,abakora ubudozi bahagikitanye n’abacuruza imbuto, wakongera kureba ku rundi ruhande rwa Gare ugasanga imodoka ziparitse mu bitunguru hafi ipine ku kiribwa.

Bamwe muri bo ntibiyumvisha uburyo iri soko ryiswe iry’ibiribwa Kandi ujya kugura ubanje gukikira abatayeri n’abakiriya babo.

Akimana Beatrice yabwiye Teradignews ati’:” Njye ndi umuntu ukunda kuza muri iri soko cyane ariko nk’uko bigaragara murabona ko hari ibitarakozwe mu buryo bunoze, murabona ko ari uruvange rw’ibintu utabara, mu buryo bwo kunoza isuku ntibikwiye ko imashini zidoda (Ibyarahani) zikorera mu biribwa hagati kuko erega uyu ni umwanda bagakwiye kuba barabitekerejeho kimwe kikajya ukwacyo ariko bitabaye uruvange nk’uku bimeze”.

Simon Rwabusisi ati’:” Ibiri hano ni nko gucururiza amata mu nzu bogosheramo kuko nibyo bintu nzi bitajyana, ngaho umwe aragurisha imbuto undi nawe arazegamiye bari kumupima uko bamudodera,ibi nibiki ra??? Usibye kuba birengagiza Ibyo bazi ubu barabona umwanda uva mu Byarahani barikunyonga burikanya uhuriyehe no gutuzwa mu bijya mu nda? Cyakoze ibyorezo biravuka ariko bikomeje gutya ahazaza icy’imbatura mugabo kigakuraho umwanda ndakurahiye”.

Usibye kuba abadozi bahagikitanyije mu biribwa, hari n’abafite impungenge ku modoka ziba ziparitse hafi yaharangurizwa ibitunguru cyane cyane ababyeyi bafite abana bato ku mpanuka bishobora gutera mu gihe umwana yaba amucitse dore ko abenshi babiranguza nta bakozi baba bafite.

Nyiramafurebo Chantal ati’:” Urareba ko imodoka iparitse hafi aha, ubu umwana yagucika akajya mu ipine kuko tuba duhuze cyane, umushoferi nawe yaza ari kwihutira abagenzi akaba arayakije atarebye kakaba karabaye, njye mbona nashyizeho akazitiro kadutandukanye Wenda nka Senyenge(Sengrnge) byarushaho kuduha umutekano”.

Yakomeje agira ati’:” Akarere kacu ni kamwe mu turere dusurwa cyane n’abanyamahanga kubera ibikorwa by’ubukerarugendo byihariye turusha abandi, ariko burya nabo iyo baje bakabona ibintu bivangavanze gutya,nkurikije isuku tuba dukeneye nabo babibona nabi ahubwo duhuze imbaraga n’ibitekerezo dusukure Umujyi n’Akarere kacu abadusura batunenge ibindi hapana ibi bigaragarira buri wese”.

Cyakoze n’ubwo aba bagaragaza iki kibazo ku ruhande rw’imodoka zivanze n’ibiribwa hari abavuga ko kuba bimeze gutyo bibongerera abakiriya kurusha uko bahazitira.

Umwe muribo witwa Mukasine Ruth yabwiye Teradignews ati’:” Hano ntitwifuza ko bahazitira Imana ibiduhunze rwose, kuko umuntu uri muri Gare bimworohera kubona aho turi abakiriya bakaboneka,nibahazitira ntibazatubona bizaduhombya, abana bacu tuzabarinda ntawe uzahura n’ikibazo kuko n’ubwo ducuruza tugomba no kumenya ko dufite inshingano za kibyeyi”.

Ubuyobozi bw’iri soko buvuga ko bwabaye bushyize aba bantu muri ubu buryo, bitewe n’uko bwasanze nta handi bakwiye kujya cyakoze ngo bagiye gukomeza gushaka igisubizo kirambye cyo gukemura ibi bibazo.

Perezida w’isoko Gasimba Kananura yagie ati’:” Tuganira n’ubuyobozi bw’Intara,ubw’Akarere ndetse na PSF twasanze aba bantu nta handi twabashyira kuko ubundi icyari kigambiriwe ni ukwimura isoko rikumuka uko ryakabaye rikimukira hano muri Gare kuko abasanzwe muri Gare n’abandi baziraho nyuma intego kwari ukugira ngo twimure Isoko”.

“Bariya badozi rero twari tubasanganywe nk’uko abimifuka tubasanganywe n’abinkoko twari tubasanganywe ariko twababoneye igice cyabo,ni ukuvuga ngo twagombaga kubimura bose nta n’umwe dusize, turavuga ngo reka tube tubashyize hariya babe bahakorera kuko aho bavuye naho harikubakwa Kandi byapanzwe neza, nibirangira bazahabwa amaseta abakwiriye buri kimwe kizagira aho kijya”.

“Cyakoze mu gihe ibi byaba bikomeje kubongama twazakora inama tukareba ko twaba tubimuriye mu buconco kugira ngo babe bakora bisanzuye, ku kijyanye n’imodoka ziparitse hafi yaharangurizwa ibitunguru cyo nta mpungenge giteye cyane kuko haba hari umutekano uhagije, ababiranguza baraza bakaranguza barangiza bagataha abakora isuku bagahita bahakubura hakamera neza cyane kuko kuranguza bikunze kuba mbere ya saa sita”.

Perezida w’iri soko Gasimba Kananura avuga ko impamvu hari byinshi bigaragara ko bitaragenda neza muri iri soko, ari uko rikiri rishya bityo bigomba kujya ku murongo umunsi ku w’undi bitewe n’uko ikibazo cyagaragaye kigahabwa umurongo.

Abadozi n’abakiriya babo baba babyiganira mu Isoko ry’imbuto
Abaranguza ibitunguru bavanze na pariking y’imodoka nto
Ababyeyi bafite abana bato bavuga ko kwegerana na pariking bishobora guteza impanuka
Kuba bavangavanze biteje impungenge z’uko byateza umwanda ukabije
Twitter
WhatsApp
FbMessenger