AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Musanze: Gitifu w’umurenge yeguye avuye mu myiteguro y’umunsi mukuru wo kwibohora

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Muremangingo Jérôme, mu Karere ka Musanze yasezeye ku mirimo ye abwira bagenzi be ko bazajya bahurira mu bindi bitari akazi ko mu nzego z’ibanze.

Amakuru y’iyegura rya Gitifu yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021 nyuma y’uko avuye mu mirimo yo kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora urabera mu Kinigi.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko bagiye gusuzuma ubwegure bwe.

Yagize ati “Nibyo yeguye, yatwandikiye asaba kandi iyo umuntu yanditse gutyo arasubizwa, tugiye gusuzuma ubusabe bwe turebe niba bufite ishingiro kandi ubundi akenshi iyo umuntu yanditse kuriya aba afite impamvu”.

Abajijwe ku mpamvu yaba yamuteye gusezera ku mirimo ye muri iki gihe, Gitifu Muremangingo yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko nta kindi kidasanzwe ari uko agiye gukomeza amasomo kandi ko kubifatanya bitari kumworohera.

Yagize ati ” Nibyo nasabye kuba mpagaritse imirimo nakoraga kuko ngiye kwiga Master’s kandi ntabwo nari kubifatanya n’akazi.

Birumvikana sinasezera ushuri ritaraboneka ariko ni ukugira ngo mbe nuzuza n’impapuro zisabwa.”

Gitifu Muremangingo Jérôme wari uw’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yanayoboye Umurenge wa Shingiro nawo wo muri ako Karere.

Uyu mugabo mu minsi ishize yafashwe mu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger