Musanze FC iri hafi gutangira imyitozo yamaze gusinyisha abakinnyi 3 ibakuye muri Etincelles

Ikipe ya Musanze FC iteganya gutangira imyitozo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, yamaze gusinyisha abakinnyi batatu bose ibavanye mu kipe ya Etincelles yo mu karere ka Rubavu.

Mu bakinnyi 3 iyi kipe y’i Musanze yamaze kwibikaho, harimo Rutahizamu Cedrick Mugenzi, Kayigamba Jean Paul ukina hagati mu kibuga, na myugariro  Mbonyingabo Regis.

Aba basore uko ari 3, baje basanga umutoza Ruremesha Emmanuel wahoze ubatoza muri Etincelles, akaza gusinya muri Musanze FC asimbuye Seninga Innocent, uyu na we akaba yarasinye mu kibe ya Bugesera ku munsi w’ejo.

Uretse aba bakinnyi batatu, ikipe ya Musanze ikomeje urugamba rwo guhiga rutahizamu usimbura Wai Yeka wamaze kwerekeza muri Alliance Sports Club yo muri Tanzania. Amakuru y’impamo ariho avuga ko iyi kipe yari yagiranye ibiganiro na Kambale Salita Gentil warangije amasezerano muri Singida United ngo abe yayerekezamo, gusa bikarangira uyu musore ukomoka i Congo yigiriye mu kipe ya FC Marines.

Mugenzi Cedric muri 3 bavuye muri Etincelles berekeza muri Musanze FC.
Kayigamba Jean Paul uhanganye na Hakizimana Muhadjili na we yamaze kwerekeza muri Musanze FC.

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.