AmakuruImikino

Munezero Fiston yatakambiye ubuyobozi bwa Musanze abusaba imbabazi ku makosa yakoze

Myugariro Fiston Munezero umaze hafi icyumweru ahagaritswe n’ikipe ye ya Musanze, yanditse asaba imbabazi ku makosa arimo agasuzuguro yagaragarije abakinnyi n’umutoza w’iyi kipe yo mu Majyaruguru y’igihugu akinira.

Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko ikipe ya Musanze FC yahagaritse uyu musore wari umaze igihe gito ayijemo. Mu byo ubuyobozi bwa Musanze bwashinjaga Fiston harimo gusuzugura umutoza Mbweki Taliki Tode cyo kimwe n’Abakinnyi bagenzi be.

Mu kiganiro Tuyishime Placide bita Trump usanzwe ari Perezida wa Musanze yahaye itangazamakuru, yavuze ko Munezero yahagarikiwe kwigira ikigomeke.

Ati” Twamuhagaritse kubera ikibazo cy’imyitwarire, kubera amagambo yandikiranye na bagenzi be ku rubuga (WhatsApp) avuga ko umutoza adapanga ikipe uko bikwiye kuko adakinishwa, tukaba twamuhagaritse igihe kitazwi ndetse n’umushahara yahembwaga ukaba wahagaritswe. Tuzongera twicare nka komite turebe”.

“Abaye afitanye ikibazo n’umutoza w’agateganyo yakabaye yaratumenyesheje naho kwigira umukinnyi w’ikigomeke ibyo nibyo tudashaka’’.

Mu butumwa Munezero yanditse muri Group ihuriwemo n’abakinnyi ba Musanze FC, yagaragaje ko arambiwe guhora areregwa n’uriya mutoza w’agateganyo wa Musanze ujya umushyira ku rutonde rw’abakinnyi 18 ariko ntagaragare muri 11 bakina umukino. Yagaragaje ko atazanwe n’ubuyobozi bwa Musanze mu igeragezwa.

Mu ibaruwa Munezero yandikiye ubuyobozi bwa Musanze, yemeye ko yasuzuguye umutoza n’abakinnyi bagenzi be ari na yo mpamvu yinginze abayobozi ba Musanze FC ngo bamugirire imbabazi.

Ati”Bwana muyobozi, ni ukuri ndabiginze nk’ababyeyi mumbabarire kurayo makosa nakoze, nkaba mbasezeranya ko ntazongera ukundi.”

Munezero yanasabye umuyobozi wa Musanze ko bwamusubiza mu kazi, ngo kuko kwicara igihe kirekire adakina byatuma urwego rwe rusubira inyuma. Yanasabye kandi ko yagirirwa impuhwe byibura umushahara we wahagaritswe akajya awuhabwa.

Ibaruwa Munezero Fiston yanditse.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger