AmakuruImikino

Mukura VS yagarutse mu Rwanda, yizeza abafana bayo kuzatsinda El-Hilal

Ikipe ya Mukura VS yaraye itsindiwe muri Sudan na El-Hilal Omdurman, yamaze kugera hano mu Rwanda aho ije gukomeza imyiteguro y’umukino wo kwishyura uzayihuza n’iyi kipe. Yijeje abafana bayo gukora ibishoboka byose igasezerera iyi kipe yo muri Sudan.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byayo(Total CAF Confederations Cup), yaraye itsinzwe ibitego 3-0 inatakaza amahirwe menshi yo kuba yarotora indoto zayo zo kugera mu matsinda y’iri rushanwa.

Iyi kipe yo mu karere ka Huye yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, yakirwa n’abafana bayo biganjemo abo muri Fan Club ya MVS Young Generation.

Mukura VS irasabwa imbaraga nyinshi cyane kugira ngo ibone ibitego 4-0 bizatuma ibasha gusezerera El-Hilal. Mu gihe iyi kipe yaba ishoboye kubona ibitego 3-0, hakwiyambazwa za Penaliti hanyuma uwinjije nyinshi akaba ari we ugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup. Ni na byo iyi kipe yijeje abafana bayo ikigera i Kanombe..

Ibya Mukura VS bizasobanuka ku wa gatandatu w’iki cyumweru hakinwa umukino wo kwishyura. Ni umukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye guhera saa cyenda n’igice z’igicamunsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger