AmakuruImikino

Mukura VS irerekeza i Johannesburg kuri uyu wa mbere

Mukura VS irahaguruka i Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2018 yerekeze i Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho igomba gucakiranira na Free State Stars FC yo muri iki gihugu gifite amateka akomeye muri Afurika.

Mukura VS yo mu majyepfo y’ u Rwanda mu mujyi wa Huye igiye kwitabira imikino ya CAF Confederations cup nyuma y’uko yitwaye neza igatwara igikombe cy’amahoro itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Izakinira uyu mukino w’ijinjora ry’ibanze kuri Bidvest Stadium ikaba ikoreshwa n’amakipe atandukanye yo muri Johannesburg, iyi Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 5 000 ikaba iri muri Kaminuza ya Wits(Wits University) ikaba ikoreshwa cyane cyane n’ikipe ya Bidvest Wits kuko ariyo ihakirira imikino.

Iyi Stade Mukura VS izakiniraho iri mu birometero 25 (25 Km) uvuye ku kibuga cy’indege cya O. R. Tambo (O.R. Tambo International Airport), iki ni cyo kibuga gikuru kiri i Kempton , Ekurhuleni, Gauteng, ho muri Afurika y’Epfo akaba ari hafi y’umujyi wa  Johannesburg. Iki kibuga ni ibyatsi bisanzwe.

Biteganyijwe ko uyu mukino uzahuza Free State Stars FC na Mukura VS uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ugushyingo 2018 saa 15:00 ku isaha y’i Kigali.

Iyi kipe kandi yatozwaga na Luc Eymael uherutse gutandukana nayo , uyu mugabo yigeze gutoza Rayon Sports hano mu Rwanda.

Free State Stars FC yashinzwe 1977, ni ukuvuga ko imaze imyaka 41 ikaba ikinira kuri Stade ya Goble Park yakira abantu bagera ku bihumbi 20,  yambara umutuku iyo iri mu rugo , ikambara umweru iyo yasohotse ndetse ikaba inacishamo ikambara ubururu bw’ijimye.

Mu gihe Mukura ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup , APR FC na yo ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, ikazakina na Club Africain yo muri Tunisia kuri uyu wa Gatatu, umukino ubanza ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu minsi ishize FERWAFA yaje kwandikira MINISPOC iyisaba ko yatera inkunga APR Fc na Mukura Vs zigiye guhagararira u Rwanda, ariko MINISPOC Ikaba yaramaze kubandikira ibamenyesha ko iyo nkunga idahari.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger