Urukundo

Mukobwa, ibi nibyo bintu 7 bizakwereka ko umuhungu agukunda by’ukuri kandi agufiteho gahunda nzima

Kubona umugabo mwiza ugukunda muri iki gihe n’ibintu bigoye cyane, ibi bigatuma hari umubare w’abakobwa munini wamaze kumva ko ntabagabo beza kandi bavugisha ukuri bakibaho, niyo mpamvu twahisemo kubagezaho ibimenyetso 9 wowe mukobwa bizakwereka ko umusore mukundana agukunda byukuri.

1. Akubonera umwanya kndi ntiyita kuba afite gahunda nyinshi.

Nta muntu numwe uhora  ahuze (adafite umwanya). Umukunzi wawe azaba agukunda bya nyabyo kandi agufiteho gahunda nyayo igihe akubonera umwanya mu kabonana ndeste mukabona n’umwanya wo kuganira. Ntabwo aba ari wawundi uguhamagara cyangwa se ngo akwandikire aruko agushaka gusa. Ahubwo ibi abikora n’igihe cyose atagukeneye ho ikintu runaka.

2. Atuma wumva ko uri mwiza

Umusore mukundana by’ukuri ahora atuma w’umvako uri umugore w’igitangaza kw’Isi, ntabwo bihagije ko akubwira ko uri mwiza, ahubwo buri gihe akora ibintu bituma nawe wumva ko koko uri mwiza kandi ntabwo atuza kugeza igihe wemereye ko koko uri mwiza nubwo waba utabyemera.

3. Ahora yibuka ibintu wamubwiye

Iki ni ikintu cy’ingenzi mu rukundo , umusore mukundana kandi ugukunda by’ukuri, ntabwo yibagirwa ibintu mwavuganye, ahubwo ugukunda by’ukuri ahora yibuka ibara ukunda, umugati ukunda gurya, itariki yamavuko yawe, ndetse nibyo wikundaho n’ibindi byinshi. Umusore ugukunda koko ntashobora kubyibagirwa kuko akenshi aba akuzirikana, ariko ibaze nawe ukundana n’umusore maze akibagirwa umunsi w’amavuko wawe? Ugukunda by’ukuri ahora y’ibuka n’utuntu dut cyane wamubwiye tukwerekeyeho.

4. Ntatuma wicuza kumubano mufiitanye

Iki nacyo ni ingenzi cyane mu rukundo , umusore ugukunda koko ntabwo atuma wicuza impamvu mwamenyanye , ntatuma wibaza impamvu utameze nkabandi bakobwa, tatuma wibaza impamvu utari mwiza n’ibindi byinshi , ahubwo uzamenya ko agukunda bya nyabyo igihe uzumva utuje igihe uri murukundo.

5. Akwerekana mu nshuti ze ndetse no mu muryango

Iyo bigeze aha byo biba ibindi , uzamenya ko waguye ahashashe igihe umusore mu kundana adaterwa ipfunwe no kukwereka inshuti ze kandi akazibwiza ukuri ko mukundana, ntibigarukira ahi ahubwo anakwereka umuryango we. Ibi abikora akujyana mu birori byahuje imiryango ye kandi ukabona ashaka ko uba inshuti cyane nabo mu muryango we ikindi agaharaira ko umuryango we ugukunda nkuko agukunda.

6. Arakwizera

Umukunzi wawe by’ukuri yizera ibyo umubwiye kandi akanagushigikira mumyanzuro itandukanye uba wafashe. Nimutizerana uzasaga agushinja kumubeshya ko umukunda kandi wnda unamukunda. Rero nubona umusore mukundana atakwizera uzamenye ko atagukunda cyane.

7. Areka ibyo yarari gukora kugira ngo wishime igihe wababaye

Umusore ugukunda ashobora o kugenda ibirometero bitabarika aje kugusura kugirango wishime, ntabwo ari wawundi usaba ko yagusura maze akavuga ngo ni kure ahubwo wowe uzamusure. Oya, ahubwo we yanakwitangira ariko ukabona ibyishimo.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger