AmakuruUrukundo

Mukobwa dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko umusore mukundana azakubera umugabo mwiza

Mu rugamba rwo gushaka urukundo nyarwo, abantu benshi baratsinda, abandi na bo bikanga. Iyo urushaho kumarana igihe kinini n’uwo mukundana icyo gihe muramenyana, buri wese akamenya imyitwarire ya mugenzi we, akamenya ibyo akunda n’ibyo yanga. Ariko icyo gihe rero hari ibimenyetso bishobora kuguhamiriza ko uwo mukundana ari we nyawe utibeshya ari byo iwacumarket.xyz igiye kukugezaho.

. Ibimenyetso biranga urukundo nyarwo

. Uko wamenya ko umusore ukunda azakubera umugabo mwiza

Ku bakobwa baba bagifite ugushidikanya ku bahungu bakundana, hari ibimenyetso umunani bishobora kuguhamiriza neza ko umusore mukundana ariwe wa nyawe. Nurangiza kubisoma utangire ubisuzume ku mukunzi wawe, biri bugufashe kumenya neza ko agukunda by’ukuri cyangwa agufitiye irari:

1. Agutega amatwi

Ikimenyetso cya mbere cy’ingenzi kiguhamiriza ko imibanire yanyu ishingiye ku rukundo nyarwo, ni igihe buri wese aba ashobora kuba yamenekera undi akamubwira ikiri ku mutima we maze nawe akamutega amatwi. Niba ushobora kuba waganirira ibibazo byawe umusore mukundana akakumva, akagushyigikira, akagufasha gusohoka mu bibazo wagize, agatuma wumva uguwe neza, urwo ni urukundo nyarwo.

2. Uri uwibanze kuri we

Ntabwo bisaba ko amagambo ari yo yasobanura uburyo uri uw’ingenzi/ uw’agaciro kuri we, ahubwo ibikorwa bye ni byo bikwereka ko uri uw’agaciro / uw’ibanze mu buzima bwe. Niba aguha umwanya nk’uwo aha umuryango we uwo niwe. Niba ahugiye mu kazi ke ariko akaba aguha agaciro mu myanzuro afata, uwo ni umukunzi. Ariko niba ahugira mu bandi akazibuka ko nawe ubaho nyuma y’igihe, umenye ko urukundo rwanyu rwubatse ku musenyi.

3. Aba yumva yakubera umurinzi

Umukunzi wa nyawe ahora aguhangayikiye, akifuza ko wabaho nta kibi kikugeraho, nta guhangayika, ugahora unezerewe. Niyo mpamvu aba yumva yakubera umurinzi w’ubuzima bwawe.

4. Yishimira iterambere ryawe

Umuntu ufite urukundo rw’ukuri iteka yishimira kubona umukunzi we yageze kuri byinshi mu buzima, ukora cyane. Ariko umugabo nyawe iteka yifuza ko umukunzi we agera kuri byinshi ndetse kumurusha, kandi yishimira ibyo wagezeho. iteka ahora yishimira kubwira n’inshuti ze n’ umuryango ibyo wagezeho nk’umukunzi we, aterwa ishema no kuvuga ibyo wagezeho/ insinzi yawe mu bandi.

5. Yubaha ibitekerezo byawe

N’ubwo umugabo bimugora cyangwa se adakunda ko hari uwahakana icyemezo aba yafashe, iyo ari mu rukundo arakureka nawe nk’umukunzi we ukagira icyo uvuga ku myanzuro iba yafashwe, igitekerezo cyawe akagiha agaciro. Niba yubaha ibitekerezo byawe akaguha amahirwe yo kugira icyo uvuga, uwo ni we mugabo nyawe ugukwiye mufate umukomeze.

6. Ni wowe akesha umunezero yaburiye ahandi

Ubuzima bw’iy’isi ni nta munoza, ntawuhora yishimye kuko no kubabara na byo bibaho muri ubu buzima, gusa kuba ubuzima bwanyu nk’abakundana bwaba ubuzima bwuzuye umunezero n’ibyishimo biri mu biganza byanyu , amahitamo ni ayanyu. Niba aza akamarana umwanya nawe muri bya bihe aba atanezerewe cyangwa atishimye, uwo ni uwawe genda umukomereho. Muri byinshi akora buri munsi, aba yumva atahomba kubana nawe buri segonda.

7. Uhora uri mwiza mu maso ye

Hari ubwo ugira ubwoba ko nusaza uwo mukundana azakwanga, ariko umugabo nyawe ahora agushima kandi ahora akubonamo ubwiza n’ibyiza kubera ko kuri we ibigaragarira amaso ntabyo yitayeho, n’iyo wagize impinduka ku bigaragarira inyuma, we akomeza kukubonamo bwa bwiza yabonye mu mutima wawe no mu mico yawe. Ntazavuga iby’impinduka z’umubiri wawe kubera ko akunda umutima, wawe ntakunda umubiri wawe gusa.

8. Ntatinya kuba umunyantege nke imbere yawe

Kimwe mu bintu bigora umugabo ni ukukwereka amarangamutima ye n’ibyiyumviro bye, ntaba ashaka kugaragara nk’umunyantege nke imbere yawe. Ariko niba aruhijwe n’ibihe arimo bitamworoheye akaba yarira, afite ubwoba bw’uko yakubura jya umuhobera cyane umukomeze kuko ubwo ni wowe aba akeneye, kuko uri uwa mbere mu buzima bwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger