Imikino

Muhire Kevin yerekeje i Burayi atarangije amasezerano yari aherutse gusinya muri Rayon Sports

Muhire Kevin yerekeje  ku mugabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Shakhtyor Soligorsk mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Belarus.

Uyu mukinnyi ariko agiye muri iki gihugu mu gihe hari amakuru yemezaga ko  yanze kwitabira imyitozo y’ikipe ya Rayon Sports yavugaga ko yamusinyishije amasezerano mashya  y’imyaka 2.

Kuwa 14 Kamena 2017 Rayon Sports nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Muhire Kevin andi masezerano y’imyaka ibiri.

Icyo gihe umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko uyu musore yamaze kuba umwe mu bakinnyi bongerewe amasezerano.

Igitangaje kuri ubu n’uko uyu musore wahawe miliyoni 4.5 , wari umaze iminsi yarigumuye akanga kwitabira imyitozo nk’abandi bakinnyi ndetse akaza kuvuga ko hari ibibazo bikiri hagati ye na Rayon Sports ndetse na Academy y’i Gikondo yakuriyemo ari nayo ikimufite mu nshingano,  yerekeje mu ikipe yo ku mugabane w’i Burayi ibyo bibazo bidakemuwe.

Muhire Kevin w’imyaka 18 yakinnye muri  Academy y’i Gikondo aza  kuyivamo yerekeza mu Isonga Fc, iyi kipe nayo aza kuyivamo yerekeza muri Rayon Sports.

Ubundi yavugaga ko  impamvu nyayo yatumaga atitabira imyitozo ya Rayon Sports ari uko hari amasezerano agomba kubahirizwa hagati y’iyi kipe na Academy uyu musore yakuriyemo, abajijwe ibijyanye n’amafaranga yahawe ajya gusinya amasezerano mashya na Rayon yatangaje ko yayahawe akayafata nk’inguzanyo ndetse akaba ateganya kuyishyura vuga aha.

Aya masezerano avuga ko umukinnyi wese wazamukiye muri Academy ya Gikondo utaruzuzuza imyaka 23 aba agomba guhindura ikipe no kongererwa amasezerano  habaye ubwumvikane hagati y’iyi Academy niyo kipe ishaka uyu mukinnyi.

Nyamara uyu mukinnyi yatangazaga ibi byose azi neza ko nta gihe afite mu Rwanda dore kuri ubu yerekeje mu ikipe ya  FC Shakhtyor Soligorsk isanzwe ikinamo Patrick Sibomana wanatangaje ko uyu musore nta geragezwa azigera akora ahubwo agiye gutangira gukinira iyi kipe.

Kevin Muhire yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ari kumwe n’umufasha wa Patrick Sibomana usanze uyu musore hariya mu gihugu cya Belarus, aho bagiye kubana.

Muhire Kevin mu ndege yerekeza i Burayi
Umufasha wa Patrick Sibomana[ibumoso] hamwe n’inshuti ye yari yaje kumusezera
Twitter
WhatsApp
FbMessenger