AmakuruPolitikiUbukungu

Muhanga yahindutse indiri y’ ubucuruzi bw’Urumogi ruvuza ubuhuha mu rubyiruko

Mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Muhanga mu Kagari ka Nganzo mu Mudugudu wa Gasenyi ku wa 18 Gicurasi 2023, Polisi y’u Rwanda yahafatiye umugabo w’ imyaka 37 wari utwaye kuri Moto udupfunyika tw’ urumogi 5139.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Gasenyi mu kagari ka Nganzo mu murenge wa Muhanga, mu ijoro ryo ku itariki ya 18 Gicurasi, nyuma y’uko mugenzi we bari kumwe yahise yiruka.

Yagize ati:”Mu gicuku ahagana saa sita, abapolisi bari mu kazi bahagaritse moto yari iriho abagabo babiri, mu gihe moto itarahagarara, uwari inyuma ahita avaho ariruka aracika. Abapolisi bahise basaka igikapu bari bahetse basangamo umufuka urimo udupfunyika tw’urumogi 5139 niko guhita afatwa.”

Akimara gufatwa yavuze ko urwo rumogi bari barukuye mu Karere ka Nyabihu bakaba bari barugemuriye abakiriya mu Karere ka Muhanga.

CIP Habiyaremye yaburiye Abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kuba babireka bagashaka imirimo yemewe bakora kuko imikwabu yo kubafata izakomeza bakagezwa mu butabera.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhanga kugira ngo hakorwe dosiye, mu gihe hagishakishwa uwo bari bari kumwe.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger