AmakuruAmakuru ashushye

Mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi 9 ba coronavirus

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu barwaye Coronavirus biyongereyeho abandi 9.

Byatumye umubare w’abanduye uzamuka uva kuri 41 ugera kuri 50. Abantu bashya bagaragayeho ubwandu biganjemo abaturutse mu bindi bihugu birimo iki cyorezo.

Abarwayi bashya bagaragaye harimo:

– Abantu batanu bageze mu Rwanda baturutse i Dubai bagahita bashyirwa mu kato
– Umuntu umwe waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agahita ashyirwa mu kato
– Umuntu umwe waturutse mu Buholandi watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, agahita ashyirwa mu kato
– Abantu babiri batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda, bahise bashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi ko bari koroherwa. Abenshi muri bo “ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.”

Abantu bose bashishikarizwa ko niba baba barahuye n’aba barwaye, ko bakwihutira kugana inzego z’ubuzima kugira ngo bitabweho, harindwa ko bagira n’undi banduza.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko abarenga 900 bamaze gukurikiranwa harebwa niba baba bataranduye iki cyorezo nyuma yo guhura n’abo kimaze kugaragarwaho.

Leta iherutse gufata ingamba zigamije gukumira ko abantu bakomeza kwanduzanya iki cyorezo, aho kuva mu minsi ine ishize abakozi ba leta bose n’abikorera basabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi.

Ubu imipaka yose irafunze, keretse ku Banyarwanda bataha n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri ahantu hateganyijwe.

Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda burakomeza mu gihe ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zitemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

Abanyarwanda bagirwa inama yo kubahiriza aya mabwiriza kuko agamije kurengera ubuzima bwabo, ntihagire n’umwe utekereza ko ari amananiza no gukabya leta yashyizeho.

Nk’abari mu bihugu bimaze gushegeshwa n’iki cyorezo, bagira inama abari mu Rwanda ko kutubahiriza amabwiriza arimo nko kuguma mu ngo, byazatuma ibintu bidogera.

Niyonzima Justin uba mu Butaliyani, ahamaze gupfa abantu benshi ku Isi bahitanwe n’iki cyorezo yagize ati “Mureke guha leta yacu umutwaro, leta irimo kubashyiriraho ingamba nziza zo kugira ngo twirinde, mureke kugora leta ntabwo ari Minisitiri uzaza iwawe, uzahora akwigisha, nawe fata umwanzuro wumve ko icyorezo cyagwiriye Isi”.

Niyonzima avuga ko ‘Umuntu utari bukurikize gahunda leta yashyizeho ngo idufashe araba ari umwanzi w’igihugu, mumfashe tumurwanye. Ndabizi ko twabishobora mumfashe tukirwanye’.

Imibare yerekana ko kugeza ubu abarenga 22334 bamaze kwicwa na COVID-19, ku Isi yose. Abagera ku 121214 muri 500 542, bayanduye baravuwe barakira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger