AmakuruAmakuru ashushye

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 17 banduye coronavirus

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagaragaye abandi bantu 17 banduye COVID-1 9mu Rwanda ituma umubare w’abanduye uzamuka ugera kuri 36.

Muri abo 17 batangajwe higanjemo cyane abaheruka gukorera ingendo hanze y’igihugu.

Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe rivuga ko hagaragaye abarwayi 17 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, giterwa na Coronavirus.

Aba barwayi biyongereye kuri 19 basanganywe iki cyorezo, bagera kuri 36 banduye COVID-19 kuva umurwayi [Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu Rwanda] wa mbere yaboneka mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020.

Minisante igaragaza ko abarwayi bagaragaye baturutse mu bihugu bitanu, aba barimo;

Abantu icyenda bageze mu Rwanda baturutse i Dubai,
Abantu batatu bavuye muri Kenya,
Abantu babiri baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Umuntu umwe wavuye muri Qatar,
Umuntu umwe waturutse mu Buhinde
Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi wagaragayeho Coronavirus mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abo bagenzi bose binjiye mu Rwanda batangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati ya tariki ya 17 na 20 Werurwe 2020.

Kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yari aherutse gutangaza ko mu barwayi 17 bari bamaze kugaragara mu mpera z’icyumweru gishize, bahuye n’abantu basaga 680.

Minisante ivuga ko hashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Leta y’u Rwanda yakajije ingamba nyuma y’uko umubare w’abanduye ukomeje kwiyongera, ndetse ku wa Gatandatu Minisitiri w’Intebe yatangaje ko byagaragaye ko hakwiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 mu Rwanda, ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Mu myanzuro yatangiye kubahirizwa uhereye ku wa Gatandatu 23:59, irimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe.

Iryo tangazo rivuga ko “Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.”

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika no gukurikiza ingamba zashyizweho na Leta zirimo;

Guhagarika ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze,
Guhagarika ingendo zihuza imijyi n’uturere n’izindi zitari ngombwa no kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa,
Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.
Kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo gukaraba intoki kenshi kandi neza no kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’abantu.
COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose. Kuva cyaboneka bwa mbere mu Bushinwa, aho cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura basaga 378 000, abarenga 16 000 bahitanywe na cyo mu gihe 101 600 bagikize.

Ibimenyetso bya COVID-19 birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka bigoranye bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

Minisante itanga inama ko umuntu ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, agahabwa ubufasha adahise akora urugendo, kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza, kohereza email kuri callcenter@rbc.gov.rw, gutanga ubutumwa bwa WhatsApp kuri +25088202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger