AmakuruAmakuru ashushye

Mu Rwanda abarwayi ba coronavirus bageze kuri 89

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 3 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu batanu barwaye COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus, bituma umubare w’abarwayi bayo mu Rwanda ugera kuri 89.

Minisante mu itangazo ryayo yavuze ko abantu batanu basanzwemo ubwandu ’batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda’.

Rikomeza rigira iti “Abagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato kandi hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima. Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.’’

Guverinoma y’u Rwanda ku wa 1 Mata 2020 nibwo yafashe icyemezo cy’uko ibyumweru bibiri byari byaratanzwe nk’igihe cy’ifungwa ry’ibikorwa binyuranye, ingendo n’imipaka, kizongerwaho iminsi 15.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko iminsi y’inyongera izatuma u Rwanda rushimangira intambwe rwari rumaze gutera mu gukurikirana abantu bose baba barahuye n’umuntu watahuwemo Coronavirus.

Ati “Ni ukugira ngo [umuntu wese] tumugereho, ariko atisanzuye ngo tumugereho yaramaze gukora ingendo mu turere twose. Ahubwo tuzasanga akiri mu rugo, wenda abo mu rugo nibo ashobora kuba yakwanduza, ariko tutamuhaye ubwisanzure bwo kugira ngo agere ahantu hose akwirakwize icyorezo mu gihugu.”

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni Umuhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda. Abo yagaragayeho bwa mbere bari kwitabwaho mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge kandi bameze neza. Nta gihindutse abarwayi ba mbere batangira gutaha mu mpera z’iki cyumweru.

Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kwitwararika ndetse ingamba zashyizweho zikomeje kubahirizwa zirimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze bifunzwe, ingendo zihuza imijyi n’uturere byahagaritswe n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Imibare yerekana ko kugeza ubu abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ku Isi ari 1 081 153, abamaze gupfa ni 58 127 mu gihe 227 716 bamaze kugikira.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger