AmakuruImyidagaduro

Mu marira menshi n’agahinda Rudakubana Paul yasezeweho bwa nyuma(Amafoto)

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2022, Rudakubana Paul uherutse kwitaba Imana bitunguranye, yasezeweho bwa nyuma.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagize umuryango we, inshuti ndetse na bamwe mubazwi mu myidagaduro Nyarwanda barimo YAGO wakunze kugaragara kenshi abakoresha ibiganiro kuri Shene ya YouTube akaba ari nawe ubafasha gukodesha inzu babamo.

Gushyingura Rudakubana Paul byabanje gukererwa kuko umubiri we watinze kuvanywa mu bitaro aho wari umaze igihe kingana n’umunsi umwe warajyanywe gukorerwa isuzumwa.

Mu gikorwa cyari hiteganyijwe gikorwa ku isaaha y’isasaba cyageze saa cyenda n’igice z’amanywa umurambo utaragezwa mu rugo, mu minota mike irenzeho nibwo bahamugejeje kugira ngo asezerweho bwa nyuma.

Uku gukererwa kwatumye Misa yo gusabira no gusezera nyakwigendera, itabera mu kiriziya ahubwo ibera mu rugo mu rwego rwo gukoresha igihe neza.

Abatanze ubuhamya bw’imibereho ya Nyakwigendera, bavuze ko Paul yari umuntu usabana n’abantu Kandi ko yatanzwe no kubaho asetsa igihe yaganiraga na bagenzi be.

Kuwa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022, nibwo inkuru mbi yageze mu muryango we ndetse n’inshuti ze avuga ko yashyizemo umwuka azize uburwayi butari busanzwe bumugaragaraho kuko urupfu rwe rwatunguranye.

Mukasine Tereza mushiki w’aba basaza uko ari batatu akaba ari nawe usanzwe abana nabo mu nzu, yabwiye Teradignews.rw ko nyakwigendera yari muzima ari nayo mpamvu bose batunguwe no kuba uwo munsi barabyutse bagasanga yitabye Imana.

Yagize ati’:” Rudakubana Paul yari muzima ntaburwayi yari afite, njyewe narimenyereye ko bose bakunda gutinda kubyuka n’igihe babyukiye bakarya bakongera bagasubira mu buriri Kugeza kumugoroba bongeye kubyuka bakajya gusoma agacupa, uyu munsi rero niko byagenze ngira ngo nibisanzwe ariko siko biri”.

Mukasine Tereza yavuze Kandi ko Paul yigeze kugiraho ikibazo cy’uburwayi bwamufashe bumutunguye bwo kubura amazi n’isukari mu mubiri bigatuma ajya muri Koma(Coma), abaganga bakamubuza kunywa inzoga ukundi ariko we yakomeje kuzinywa Kandi akanywa zimwe zikomeye za Likeri(Liquor).

Nyakwigendera Rudakubana Paul yari afite imyaka 56 y’amavuko akaba yarakundaga kuba ari kumwe n’abavandimwe be aribo Sindikubwabo Petero w’imyaka 48 na Andereya mukuru wabo ufite imyaka 102 y’amavuko.

Paul ni umwe mu banyuze abatari bake mu biganiro bitandukanye yaguye akoreshwa bigatambutswa kuri Shene ya YouTube bitewe n’uburyo yakunze gusubiza Ibyo abajinwe akavangamo n’urwenya.

Inkuru yabanje

Musanze: Umwe muri ba basaza bagufi basusurukije benshi witwa Rudakubana Paul amaze kwitaba Imana


Twitter
WhatsApp
FbMessenger