ImyidagaduroUrukundo

Mu magambo make cyane, Miss Aurore yifurije isabukuru nziza umusore bagiye kubana

Mu magambo make ashoboka atagora umuntu kuyabarira ku ntoki , Miss Rwanda 2012 yifurije isabukuru nziza umusore bitegura kurushinga.

Yayimwifurije kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018 , Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije isabukuru nziza umukunzi we Mbabazi Egide, mu magambo make cyane atuzuye n’iteruro  yagize ati: “Isabukuru nziza mukunzi Egide, Ugire ibihe byiza.”

Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’ U Rwanda mu 2012 ni umunyarwandakazi uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi, afite imyaka  25 y’amavuko kuko yavutse mu 1993. Ni mwene mwene Ladislas Kayibanda na Olive Mukazera.

Miss Aurore yahisemo gukoresha aya magambo  maze abantu bagera ku bihumbi 120 nabo baheraho bakomeza kwifuriza uy’umusore isabukuru nziza bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugo yitegura gushingana na Aurore dore ko byose byanarangiye yamwambitsi impeta y’abakundana.

Ibi birori Mbabazi Egide yambikiyemo impeta Miss Mutesi Aurore byabereye muri Pariki ya Grand Canyon iherereye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu nshuti zabo zari zabaherekeje. Muri 2014 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide, ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire dore ko kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Ubutumwa Aurore yakoresheje
Akimara kwambikwa impeta yasazwe n’ibyishimo ararira

Twitter
WhatsApp
FbMessenger