Amakuru ashushyeImyidagaduro

Mu mafoto uko byari bimeze mu gitaramo cyo kumurika Album ya Mani Martin “Afro”

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 ugushyingo ,umuhanzi Mani Martin yari yakomereje ibitaramo bye byo kumurika Album ye yise “Afro” muri Kigali Selena Hotel.

Nubwo hari habaye impinduka nkeya kubijyanye no kwinjira mu gitaramo kubera impamvu zitamuturutseho ku isaha ya sa moya imiryango yari ifunguye kuburyo kugeza ku isaha ya saa moya niminota mirongo itatu wabonaga ubwitabire ari buke , ugereranije harimo abagera kuri ijana na mirongo itanu.

Uko amasaha yagendaga yicuma niko abantu bakomezaga  kwiyongera baza kwihera ijisho igitaramo cyari cyiganjemo umuco nyarwanda.

Kubijyanye no kwinjira abantu binjiraga bakoretesheje uburyo bwa Mobile money kuburyo aho wageraga hose wahasangaga umuntu wo kugufasha .

W’ishyuraga ukoresheje mobile money noneho bakaguha ikirango cya MTN cyemezako wishyuye.
Ahagana ku isaha ya saa 19:53 nibwo igitaramo cyatangiye Mc umulisa Ange yageze ku rubyiniro .atangira avugako igitaramo kiza kwibanda ku muco nyarwanda .

Igitaramo cyatangiranye nitorero ryavuye i musanze batangira bakaraza ingoma.
Saa 20:20 Haririmbye umuhungu wiga mwishyuri rya muzika ku nyundo witwa Michel Ishimwe akaba yandika akora akanaririmba indirimbo.

Mani Martin  yafashijwe nabanzi batandukanye gutaramira abitabiriye igitaramo  cye cyo kumurika Album ye yise “Afro” harimo Syntex, Muneza Christopher ndetse nitorero ryari ryaturutse i Musanze.

Abakaraza bari muri iki gitaramo

Ubwitabire bwari bwinshi
Ange umulisa Niwe wari MC
Bari bafashijwe
Mani Martin aririmba
Mani Martin yacishagamo akabyina ikinimba

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger