AmakuruImyidagaduro

Mu mafoto, irebere uburanga bw’abakobwa 15 baravamo Miss Rwanda 2019

Kuri uyu munsi taliki 26 Mutarama 2019, nibwo hategerejwe kumenyekana umukobwa umwe muri 15 bamaze iminsi mu mwiherero(Boot Camp) i Nyamata, ugomba kuba Miss Rwanda 2019.

Harabura amasaha make kugira ngo ibi birori nyamukuru bigezwe ku Banyarwanda bose, ndetse n’abagize uruhare mugushyigikira iri rushanwa batora abo bashyigikiye, babone uwahize abandi hakurikijwe ibiremezwa n’abagize akanama nkemurampaka.

Muri iri rushanwa, haratangirwamo ibihembo bitandukanye kubakobwa bitewe n’umwanya babashije gufata muri ryo, gusa igihembo nyamukuru kiregukanwa n’uwabaye Miss Rwanda kirimo Imodoka n’ibindi azagenda yemererwa.

Ni mugihe hari ibihembo bitatu byamaze kubona banyirabyo, birimo ikamba rya Miss Congeniality ryegukanwe na Tuyishime Cyiza Vanessa, ikamba rya Miss Photogenic ryegukanwe na Uwase Muyango Claudine na Miss Heritage ryegukanwe na Rica Michaella Kabahenda.

Abakobwa 15 bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2019 ni: Murebwayire Irene nimero 18, Inyumba Charlotte nimero 33, Uwihirwe Yasipi Casmir nimero 21, Uwase Muyango Claudine nimero 1, Gaju Anita nimero 35, Umukundwa Clemence nimero 24, Mwiseneza Josiane nimero 30, Ricca Michaella Kabahenda nimero 9, Nimwiza Meghan nimero 37, Keza Nisha Bayera nimero 22, Uwase Sangwa Odile nimero 16, Mutoni Oliver nimero 20, Niyonsaba Josiane nimero 13, Mukunzi Teta Sonia nimero 10 na Uwicyeza Pamella numero 29.

Amafoto yabo bose uko ari 15.

Bayera Nisha Keza nimeo 22
Gaju Anita nimero 35
Mukunzi Teta Sonia nimero10
Murebwayire Irene nimero18
Inyumba Charlotte nimero 33
Mutoni Oliver nimero 20
Mwiseneza Josiane nimero 30
Nimwiza Megnan nimero 37
Niyonsaba Josiane nimero 13
Rica Michaella Kabaheda nimero 9
Umukundwa Clemance nimero 24
uwase Muyango Claudine nimero1

Uwase Sangwa Odile nimero 16
Uwicyeza Pamela nimero 29
Uwihirwe yasipi Casimir nimero 21
Twitter
WhatsApp
FbMessenger