Amakuru ashushyeCover StoryImyidagaduroUmuziki

Mu mafoto 100: Ibihe by’ingenzi byaranze igitaramo cya Runtown i Kigali

Imbaga y’abiganjemo urubyiruko yari iteraniye muri parikingi ya sitade Amahoro i Remera aho yari yitabiriye igitaramo cya Runtown cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017.

N’igitaramo cyari cyiza ndetse abashinzwe kuvanga imiziki basimburanaga bashyushya uru rubyiruko mu gihe bari bari kwitegura kwakira abahanzi.

Byari biteganijwe ko imiryango iraba ifunguye saa kumi ndetse saa kumi n’ebyiri abahanzi bakaba batangiye kuririmba basusurutsa imbaga gusa siko byagenze igitaramo nyirizina cyatangiye mu masaha ya Saa yine n’ubwo  guhera saa mbiri abashyushyarugamba bari batangiye kubwira abitabiriye ko abahanzi bari hafi.

Ku isaha ya saa yine n’iminota 10 nibwo abahanzi ba mbere ‘Charly na Nina’ bari bageze ku rubyiniro, batangiriye ku ndirimbo baheruka gushyira hanze bise Zahabu, bakurikizaho Owooma bafatanije n’umugande Geosteady, Face to face baza gusoreza kuyo bise agatege  yanazamuye umurindi w’abafana.

Ku isaha ya saa yine na 24 Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro yakirwa n’urufaya rw’amashyi y’abakunzi b’umuziki we ndetse ahita atangirira ku ndirimbo ye yise Ndakwanga, akurikizaho Complete me, asoreza ku Kinya imaze kuba nk’ibendera kuri we ikaba inakundwa na benshi.

Haje gucamo igihe cy’iminota myinshi maze i saa yine na 44 Sheebah akarungi yinjira ku rubyiniro ari kumwe n’umukobwa wamubyiniraga bikarangaza benshi ndetse akanishimirwa cyane, yahise atangirira ku ndirimbo yafatanije na Pallaso bise Go Down low, akurikizaho izindi zitandukanye zirimo iyo yise the way, Mbakwekule, Wadawa, Binkolela yahuriyemo na The Ben, Farmer yahuriyemo na Ykee Benda aza gusoreza kuri Nkwatako.

Mu gihe cy’iminota isaga 30 yamaze aririmba yishimiwe cyane kubera umudiho wiganje mu ndirimbo ze ndetse zikaba zagiye zizamura umurindi wo kuryoherwa mu bari bateraniye muri parikingi ya Sitade Amahoro i Remera habereye igitaramo.

Nyuna ye haje abandi bahanzi batazwi mu Rwanda, maze ku i saa tanu n’iminota 30 Runtown aza kwinjira ku rubyiniro n’indiirmbo ze zitandukanye ziganjemo izikunwe cyane muri iyi minsi. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye ashira ipfa akajya anyuzamo akabwira abanyarwanda ko yabakunzwe cyane ndetse akaba yabishimiye bitavugwa.

Mu ndirimbo ze yaririmbye harimo iyo yise Pain Killer yafatanije na Sarkodie, Mad Over You yatumye izina rye ritumbagira agatangira kumenyekana mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru, Lagos to Kampala yafatanije na Wizkid, For life, Bend down Pause yanatumye atanga akayabo ku munyarwandakazi watigishije ikibuno kurusha abandi bahatanye nawe ndetse n’izindi ndirimbo zitandukanye.

Yamaze ku rubyiniro igihe kirenga iminota 30, aza  kuruvaho ku i Saa sita z’ijoro zirengaho iminota itandatu.

Uyu mukobwa yari mu bayoboye igitaramo

 

Abasore b’ibigango barindaga umutekano
Abakobwa b’uburanga bari bahabaye

Charly na Nina ku rubyiniro

Charly ni uku yari yambaye
Inkweto Nina yari yambaye
Charly na Nina ku rubyiniro
Bruce Melodie imbere y’abafana be n’abakunzi ba muzika muri rusange
Sheebah Karungi ku rubyiniro

Sheebah yakoreshaga ingufu nyinshi
Inkweto Runtown yazanye ku rubyiniro

Sheebah na Runtown baririmbanye indirimbo bakoranye yitwa Weekend

Umukobwa wahize abandi mu gukaraga ikbuno yahembwe

Uyu mwana yashimishije benshi kubera uburyo abyinamo

Amafoto: BJC/The High Mountain Pictures

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger