Amakuru ashushyeImyidagaduro

Mu irushanwa ryo koga ryateguwe na Miss Elsa abavandimwe be bigaragaje

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa,  yatangije irushanwa ngarukamwaka ryo koga ryahurije hamwe amatsinda atandukanye mu rwego rwo gushishikariza abana b’abakobwa gukunda imikino ngororamubiri.

Ni irushanwa ryabaye kuruyu wa  12 kanama 2017 ahitwa Cercle sportif de Kigali , haherereye mu Rugunga mu mujyi wa Kigali, ryahuje abantu batandukanye  bari hagati y’imyaka 8 na 25  abahize abandi bambikwa imidali y’ishimwe.

Iri rushanwa ryiswe ‘Ndi nyampinga swimming Competition’ rikaba ryahurije hamwe amatsinda y’abakobwa n’abasore basanzwe bakora ibjyanye no koga mu buryo bw’umwuga, ndetse kuriyi nshuro abakora uyu mwuga ku giti cyabo bakaba batari bemerewe guhatana.

Kwinjira muriki gikorwa byari amafaranga ibihumbi bibiri , ku bantu baje kwihera ijisho ngo barebe uko amarushanwa ari kugenda.

Abayobozi mu nzego zitandukanye ziganjemo iz’ibijyanye na siporo bari bahari ndetse na bamwe muri ba nyampinga bahataniraga ikamba na Miss Elsa bakaba bari baje kumushyigikira muriki gikorwa yari ateguye ku nshuro ya mbere.

Bumwe mu bwoko bwo koga bwozwe muri iri rushanwa harimo iryitwa Butterfly, Breast, Free style na back strocke benshi bazi nka ngarama. Abarushanyijwe basanzwe bakina mu makipe arimo iyaturutse mu karere ka Rusizi, Karongi n’andi yo mu mugi wa Kigali.

Abavandimwe bane ba Miss Elsa barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe bari mu begukanye imidali. Aba bavandimwe ba Miss Elsa basanzwe bakina mu ikipe ikorera imyitozo yo koga  kuri Cercle Sportif ari na yo Nyampinga w’u Rwanda akinamo.

Abavandimwe bane ba Miss Elsa begukanye imidari

Miss Elsa asanzwe akora siporo yo koga ndetse anatangaza ko yatangiye gukora iki gikorwa afite imyaka 9. Akaba abikunda kubera ko iyo umuntu ayikora aba agorora ingingo zose z’umubiri ndetse akaba yanibagirwa ibintu byose byari byamuteye umunaniro wo mu bwonko [stress].

Ni umwe mu bagaragaje ubuhanga muri uyu mukino ndetse anereka abari baje kwihera ijisho ko ari kabuhariwe mu koga.

Miss Elsa w’imyaka 19 avuka mu muryango w’abana umunani [abakobwa batandatu n’abahungu babiri] akaba ari uwa kane, yambitswe ikamba rya nyampinga w’u Rwanda kuwa 25 gashyantare 2017.

Akomeje gukora ibkorwa bitandukanye nka nyampinga w’u Rwanda yibanda cyane kubijyanye n’umushinga afite wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Miss Iradukunda Elsa azahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2017 rizabera mu gihugu cy’Ubushinwa mu mpera z’uyu mwaka ahitwa Shenzhen Dayun Arena stadium mu Mujyi wa Shenzhen.

Abahungu na bo bari mu bitabiriye iri rushanwa
Bamwe mu bitabiriye Miss 2017 na bo baje gushyigikira mugenzi wabo
Miss Elsa yagaragaje ubuhanga mu mukino wo koga
Hari abantu batandukanye
Umuyobozi wo muri MISPAC ari mu batanze imidari
Umwe mu bavandimwe be yamwambitse umudari

Amafoto/Umuseke

Theogene Uwiduhaye/Teradig News

Twitter
WhatsApp
FbMessenger