AmakuruImikino

Mu ikipe ya Rwamagana City rurigukinga 11

Abakinnyi ba Rwamagana City banditse banasinya ku ibaruwa yagenewe ubuyobozi bw’ikipe n’akarere ka Rwamagana ko bakeneye kwishyurwa imishahara ya Gashyantare na Werurwe 2023 ndetse banibutsa ko hari abatarishyurwa amafaranga baguzwe binjira mu ikipe (Recruitment fees).

Aba bakinnyi bari kwitwara neza uko bashoboye batitaye ku mishahara bateguje ko batazakina umukino ukurikiraho wa shampiyona bazahura na Musanze FC kuwa 15 Mata 2023.

Mu ibaruwa aba bakinnyi basabye ibintu bitatu birimo:kubishyura imishahara y’ukwezi kwa Kabiri n’ukwa gatatu,guhabwa amafaranga yo kugurwa [recrutement] no guhabwa imishahara y’ukwezi kwa munani kubo bakiyibereyemo.

Abakinnyi bose basinye kuri uru rwandiko ndetse baha umukoro akarere kari kabishyuye ukwezi kwa mbere bakemera gukina na Kiyovu Sports mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro bayitsinzemo ibitego 3-2 kuri uyu wa 05 Mata 2023.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger