Imyidagaduro

Mu gaseke Bruce Melodie avanye i Lagos haba harimo indirimbo yakoranye n’umuhanzi ukomeye ?

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] ukubutse muri Nigeria ashobora kuba azanye agaseke karimo indirimbo yakoranye n’umwe mu bahanzi bakomeye witwa  Falz.

Uyu muhanzi umaze kuba icyatwa mu njyana ya RnB yasesekaye i Kigali kuruyu wa kane  ,ubwo yar’akubutse mu rugendo rw’akazi yagiriraga mu gihugu cya Nigeria ,ni nyuma y’iminsi ikabakaba icyumweru amaze muricyo gihugu aho yari ari muri gahunda z’umuziki atashatse gutangaza.

 

Uyu muhanzi mu gihe yari ari ku kibuga cy’indege i Kanombe yatangaje ko agiye muri gahunda z’akazi gusa yirinda kugira byinshi atangaza avuga ko we atajya atangaza ibintu bitaraba impamo.

Nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi ageze muri Nigeria  yaje gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umwe mubahanzi b’ibikomerezwa muri kiriya gihugu gusa ntiyagira amagambo menshi abivugaho avuga ko bari bari kumwe gusa nta kindi kidasanzwe.

Gusa byatumye benshi mu bakurikira umuziki nyarwanda bibaza impamvu uyu ariwe muhanzi wenyine bagaragaye bari kumwe ,abenshi bemeza ko haba har’indirimbo nshya aba bombi bagiye guhuriramo n’ubwo ny’irubwite yirinze kugira icyo abivugaho.

Uyu muhanzi kandi yasuye zimwe muri Televiziyo zikomeye zirimo Mtv Base west na Trace Urban .

Falz ari kumwe na Bruce Melodie

Si Bruce Melodie werekeje muriki gihugu agiye mu rugendo rw’akazi kajyanye na Muzika dore ko  Charly na Nina nabo mu minsi yashize bagiriyeyo urugendo bakaza no gutangaza ko har’indirimbo bavuyeyo bakoranye n’umuhanzi wo muricyo gihugu witwa  Orezi.

Nigeria imaze kuba igicumbi cy’umuziki muri Africa dore ko abahanzi b’ibirangirire muriki gihe  bakomoka kur’uyu mugabane hafi ya bose bakomoka muriki gihugu giherereye mu burengerazuba bwa Africa,bamwe mu bakomeye bakomokayo harimo Itsinda rya P-square,Wizkid, Davido,Yemi Alade,Tiwa Savage,Korede Bello,Runtown,Tekno,Falz ,Simi,Phyno ndetse n’abandi benshi.

Falz [Folarin Falana] ushobora kuba yarakoranye indirimbo na Bruce Melodie n’umwe mu baraperi bakomeye muri Nigeria,afite indirimbo nyinshi zitandukanye muriki gihe zikunzwe zirimo Welh done sir,Soft work ,Jeje ndetse na Soldier Boy yahuriyemo na Simi.

Falz w’imyaka 26 y’amavuko yatangiye umuziki muri 2009 gusa yaje kwinjira mu mitwe ya bamwe ubwo indirimbo yakoranye na Yemi Alade ndetse na Poe bise Marry Me yabaga imwe mu zakunzwe zahuriwemo n’abahanzi batandukanye[Collabo].

Gukora kuri Televiziyo no gukina Filime zisetsa ni bimwe mu bindi bintu uyu muhanzi akora mu bijyanye n’imyidagaduro yo muri Nigeria.

JEJE, INDIRIMBO FALZ AHERUKA GUKORA

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger