AmakuruImyidagaduro

Mu gahinda kenshi Niyo Bosco yavuze ko arambiwe guhaza inda z’abandi we yicwa n’inzara

Umuhanzi Niyo Bosco ukunzwe na benshi, mu mvugo yumvikanamo agahinda kenshi yasabye inkunga y’amasengesho ngo kuko arambiwe kuba yagaburira inda z’abandi mu gihe we yicira isazi mu maso.

Uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona usanzwe ufashwa ibikorwa bye bya muzika na MIE Empire ya Murindahabi Irene yatunguye benshi ubwo yavugaga aya magambo asa n’ugaragaza ko kwamamara kwe nta kintu bimumariye.

Mu butumwa yanyujijenku rukuta rwa Instagram, yavuze ko yumva akumbuye ibihe bye bya kera kuruta aho arimo agana.

Ati “Ntabwo nkunze umuntu ndimo ndaba we, ntabwo byumvikana nk’ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ahazaza. Ndumva ndimo ncika intege.”

Yakomeje avuga ko nta kindi kimuboshye uretse kwibaza uburyo atunze abandi nyamara we igifu gisya ubusa.

Ati “Birarambiranye kwishyira mu kuri mu gihe igihe kizagaragaza buri kimwe mu binkikije. Nta kindi kimboshye uretse kwirengagiza kwibaza uburyo ngaburira inda z’abandi mu gihe njye nicwa n’inzara.”

Ngo buri kimwe abantu bazi ko yagezeho yifuza ko cyakwibagirana maze agatangira bushya atari kumwe n’abantu bifuza kumukiriraho we arimo ajya hasi.

Ati “Nifuza ko buri kimwe abantu bita nagezeho cyakwibagirana maze nkarwana ku ishema ryanjye nta muntu ushaka gutera imbere mu gihe njye ndimo njya hasi nishingikirije, nta muntu ngamije gutunga agatoki ariko wowe bireba nagira ngo nkubwire ko ndimo kubura kwihangana kwanjye.”

Nubwo yirinze kuba yagira uwo avuga mu izina, gusa benshi bahise bakeka ko bishobora kuba hari ibitagenda neza hagati ye n’abareberera inyungu ze mu muziki ari bo MIE Empire, gusa hari n’abaketse ko ari agatwiko k’ubu aho umuhanzi aba yenda gusohora indirimbo maze kugira ngo izarebwe cyane na we akomeze avugwe agashaka inkuru imuvugwaho igomba kuguma mu mitwe y’abantu, bityo ko na Niyo Bosco bishoboka ko hari indirimbo yaba agiye gusohora.
https://www.instagram.com/p/CjC_jnQNazc/?igshid=YmMyMTA2M2Y=

Twitter
WhatsApp
FbMessenger