Imyidagaduro

Mu bakobwa 20 bagiye muri Boot Camp, abenshi ni abo mu ntara y’amajyepfo

Ubu abakobwa 20 bazajya mu mwiherero i Nyamata baraye bamenyekanye , muri abo abakobwa bo mu ntara y’Amajyepfo  9  bakomeje ku bwiganze burushya izindi ntara zose ndetse n’umujyi wa Kigali kuko umwe gusa wo mu majyepfo niwe wasigaye.

Mu gihe abakobwa 9 baturutse mu ntara y’Amajyepfo bakomeje, uwitwa Ikirezi Mpore Marie Wivine we yasigaye. 

Uyu niwe mukobwa wenyine wasigaye

Uwase Ndahiro Liliane, ufite imyaka 20, ureshya na metero 1.74 akaba apima ibiro 69, waboneye itike yo guhagararira Intara y’Amajyepfo  muri Miss Rwanda 2018 niwe waje ku isonga mu bakobwa batowe cyane hakoreshejwe ubutumwa bugufi.

Ndahiro yaje yiyambariye ikanzu isa n’ibendera ry’igihugu

Liliane wagize amajwi 56,500 yigaranzuye uwitwa Mushombokazi Jordan bose baturuka mu ntara imwe wamaranye umwanya wa mbere iminsi ibiri yonyine. Uyu Mushombakazi Jordan nawe yakomeje azaba ari mu bakobwa 20 bazaba bari muri Boot camp i Nyamata.

Uwase Ndahiro Liliane , yakomezanyije na Dushimimana Lydia w’imyaka 18; Irakoze Vanessa w’imyaka 20; Ishimwe Noriella, ufite imyaka 18; Nzakorerimana Gloria, ufite imyaka 20; Umunyana Shanitah, ufite imyaka 18; Umuhire Rebecca, ufite imyaka 19; Mushambokazi Jordan, ufite imyaka 19 ndetse na Umutoniwase Anastasie w’imyaka 18. Ikirezi Mpore Marie Wivine we yasigaye.

Dushimimana Lydia
Uyu ni Mushombokazi Jordan, uyu nawe ari mu bagize amanota menshi

Abakobwa 20 bagiye muri Boot Camp izabera i Nyamata:

1.Ndahiro Uwase Liliane , Numero 13

2. Umunyana Shanittah, Numero 1

3. Irebe Natasha,Numero 21

4. Umunyana Shemsa ,Numero 14

5. Irakoze Vanessa,Numero 32

6. Umuhire Rebecca, Numero 28

7. Ishimwe Noriella,Numero 22

8. Iradukunda Liliane,Numero 7

9. Uwase Fiona, Numero 29

10. Irakoze Vanessa,Numero 5

11. Umutoniwase Anastasie,Numero 31

12. Dushimimana Lydia,Numero 23

13.Ingabire Belinda, Numero 11

14. Ingabire Divine,Numero 34

15.Uwonkunda Belinda, Numero 3

16. Umutoniwase Paula, Numero 26

17. Uwineza Solange, Numero 12

18.Mushombakazi Jordan, Numero 6

19. Nzakorerimana Glorie,Numero 15

20.Umutoni Charlotte, Numero 24

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger