Amakuru ashushyeUbukungu

MTN Rwanda yagize ikikango yishyura bwangu amafaranga yagaherere yari yibye abayikoresha

Abakoresha Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda bari bari gucibwa amafaranga y’agaherere ngo kubera koherereza bagenzi babo amafaranga yo guhamagara. Nyuma yo kubona ko RURA ishobora kongera kuyica akayabo MTN yahise yisegura na bwangu ndetse iri koherereza ubutumwa abahuye nicyo kibazo  ibabwira ko ibishyuye.

Muri gicurasi 2017 nibwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano MTN Rwanda Ltd kubera icyo rwise ‘kutubahiriza inshingano ziri mu ruhushya ruyemerera gutanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda’. Serivisi yatangiye gutanga mu 1998.

Iyi sosiyete imaze  gushinga imizi mu Rwanda icyo yari yahawe Ibihano bingana no kwishyura amafaranga y’u Rwanda agera Miliyari zirindwi na miliyoni mirongo itatu (7,030,000,000 Frw).

Kuri ubu iyi Sosiyete yari yongeye gushyirwa mu majwi kubera gutwara amafaranga y’abayikoresha batabamenyesheje, gusa y’uko bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter bamaganye iki kintu bakanasaba RURA ko yabikurikirana, MTN yemeye kwishyura abo yari yatwariye amafaranga bose ndetse yanabikoze.

RURA ikaba ari iyo gushimirwa ku kazi keza yakoze gusa n’abakoresha itumanaho bakamenya ko bagomba guharanira uburenganzira bwabo mu gihe babona bahohotewe bakamenyesha ababishinzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger