Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zavumbuye intwaro nyinshi zari zarahishwe n’ibyihebe(Amafoto)

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya Iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique, zavumbuye ububiko bw’Intwaro, ibiturika n’amasasu byari byarahishwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunna mu gace ka Mbau.

Aka gace gaherereye mu Majyepfo y’uburasirazubwa bwa Mocimboa da Praia ahahoze ibirindiro bikomeye by’ibi byihebe mbere y’uko bihatsimburwa n’ingabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2021.

Izi ntwaro zirimo imbunda ntoya ndetse n’ibisasu byo mu bwoko bwa roketi, amasasu ndetse n’ibindi biturika byo mu bwoko butandukanye.

Izi ntwaro zahishwe n’ibi byihebe mu gihe byari bisumbirijwe n’Ingabo z’ u Rwanda ndetse zikanabitsimbura mu birindiro byabyo bikomeye mu gace ka Siri 1 na Siri 2 mu gace ka Mbau muri iyi Ntara ya Cabo Delgado.

Igikorwa cyo gushakisha no kuvumbura izi ntwaro cyakozwe mu rwego rwo gukumira ko ibi byihebe byazagaruka bikongera kwisuganya maze bikongera gusubukura ibikorwa by’iterabwoba no guhungabanya umutekano wari umaze kugaruka muri aka gace.

Comments

comments