AmakuruImyidagaduro

#MissRwanda2022: Udushya twaranze amajonjora yabereye mu ntara y’Uburasirazuba

Mu karere ka Kayonza ku wa 06 Nyakanga ku munsi wa kane  w’amajonjora yo gushaka abakobwa bazahagararira intara zose uko ari eshanu mu irushanwa  rya Miss Rwanda 2022.

Intara y’Uburasirazuba  yari igezweho nyuma y’intara y’amajyepfo , amajyaruguru n’uburengerazuba aya majonjora yabereye mu karere ka Kayonza ahazwi nko kuri Silent Hoteli.

Kuri iyi nshuro abakobwa 98 nibo biyandikishije kuzitabira aya majonjora nubwo abakobwa 76  aribo bitabiriye.

Ni mu gihe babiri batabashije kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka kubera ko bitabiriye ijonjora mu zindi ntara kandi bitemewe.

Abakobwa 14 ni bo batoranyijwe guhagararira u Burasirazuba, biyongera ku bandi 27 baherutse gutoranywa mu Burengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo.

Mu ntara zose zabanje, Uburasirazuba niho ubwitabire bwari hejuru , Ni mu gihe Iri jonjora ejo ryari ryabereye mu ntara y’amajyepfo aho hiyandikishije abakobwa 82 nubwo 47 aribo bitabiriye amajonjora kuri Credo hotel mu karere ka Huye.

Iri rushanwa ryabanjirije mu Ntara y’Amajyaruguru aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y’akanama nkemurampaka ni 43.

Ryakomereje mu Ntara y’Uburengerazuba, aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y’akanama nkemurampaka ni 34.

Muri aba 76 bahataniraga guhagararira iyi ntara harimo na Nkusi Lynda, witabiriye Miss Rwanda 2021 gusa yasezerewe mu mwiherero (Boot Camp) wa Miss Rwanda 2021.

Lynda asanzwe ari umukinnyi wa filime, aho agaragara muri filime z’urwenya zitambuka kuri shene ya Youtube yitwa Afrimax, akina ari kumwe n’abarimo umunyarwenya Zaba, Nyaxo n’abandi bamamaye kuri iyi shene.

Uyu mukobwa ni we uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ryitwa Miss Jungle International rizabera muri Tanzania muri uku kwezi kwa kabiri 2022.

Mu bakobwa 76 batambutse imbere y’akanama nkemurampaka uwatunguranye cyane ni Uwitonze Ruth wari wambaye nimero 63 ufite ubumuga bw’ingingo.

Bwari ubwa mbere mu mateka y’irushanwa rya Miss Rwanda umukobwa ufite ubumuga bw’ingingo yitabira amajonjora.

Ruth yasobanuye ko aramutse yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, yakoresha ayo mahirwe akavugira abafite ubumuga muri rusange.

Ni ubwa kabiri kuva iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryatangira mu 2009 aho umukobwa ufite ubumuga yitabira amajonjora.

Ubwa mbere ni umukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga witabiriye amajonjora yabereye mu karere ka Huye ndetse akaza no kubona tike yo guhagararira Intara

Intara y’Uburasirazuba yiyandikishijemo abakobwa 98, ariko abanyuze imbere imbere y’akanama nkemurampaka ni 76 barimo Giramata Olga.

Uyu Olga yavuze ko asanzwe ari umuhanzikazi, ahawe umwanya yaririmbye agace gato k’imwe mu ndirimbo ze.

Uyu mukobwa asanzwe afite indirimbo zirimo ‘Esheke’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Santana muri Hi5 na XB wakoze amashusho afatanyije na Danny Iella.

Uyu mukobwa muri Mutarama 2020 yasohoye indirimbo yise ‘Slow’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Santana, naho amashusho yakozwe na Libens.

Nkusi Lynda usanzwe ari umukinnyikazi wa filime mu Rwanda
Bwa mbere mu mateka y’irushanwa rya Miss Rwanda umukobwa ufite ubumuga bw’ingingo yitabiriye amajonjora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger