AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUncategorized

Miss Rwanda Iradukunda Liliane yasuye ikirwa cya Nkombo-AMAFOTO

Miss w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane ari mu rugendo mu karere ka Rusizi aho yasuye ikirwa cya Nkombo ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yagiriye muri aka karere.

Mu rugendo rw’iminsi ibiri afite mu Karere ka Rusizi  biteganyijwe ko azaganira n’urubyiruko rwo muri ako karere ndetse n’abayobozi bo muri ako gace. Uyu munsi nibwo yerekeje ku kirwa cya Nkombo ikirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu. Iki kirwa cyagiye gitangaza bamwe kubera uburyo abaturage baho babayeho ikindi ni uko abana bato usanga bivugira ururimi rw’amashi gusa. Iki kirwa gituwe n’abaturage basaga 19, 214.

Muri uru rugendo Miss Iradukunda Liliane wabonaga yishimiye cyane kujya ku kirwa cya Nkombo mu rugendo yafashijwemo  n’ ingabo z’urwanda  RDF bamutwara mu bwato bwa gisirikare yewe hari naho bageze bamutiza ikote rya gisirikare.

Ikirwa cya Nkombo ni umwe mu mirenge y’u Rwanda, giherereye mu kiyaga cya Kivu, Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba.

Ibintu bitangaje wamenya kuri iki kirwa: Kuri iki kirwa burya ngo nta modoka irahakandagira, M u barimu baho burya nta mwarimu wajya kuhigisha mu mwaka wambere atazi ururimi rw’ Amashi kuko usanga abana baho bataratangira kwiga arirwo bivugira gusa ntakinyarwanda baba bazi ikindi 80% by’abaturage baturiye iki kirwa bose batunzwe n’uburobyi bw’amafi.

Miss Iradukunda Liliane wari wishimiye kujya ku kirwa cya Nkombo

 

Ku munsi wambere agera mu karere ka Rusizi
Akigera mu karere ka Rusizi ku munsi w’ejo hashize
Ikirwa cya Nkombo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger