AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2020 irakomereza mu ntara yatanze Miss Kundwa Doriane, iyi ntara izwiho iki muri iri rushanwa?

Guhera ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 hatangiye amajonjora y’ibanze mu urugendo rwo gushakisha abakobwa bazahagararira intara zose mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, ryahereye mu Burengerazuba rikaba rirakomereza mu ntara y’Amajyaruguru.

Ni kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza muri La Palme Hotel, ni hafi y’ibiro by’akarere ka Musanze ndetse hakanaba hafi y’ibiro by’intara y’Amajyaruguru, ni urugendo rw’iminota mike uvuye muri gare ya Musanze werekeza i Rubavu.

Abakobwa batandatu ni bo babonye itike yo guhagararira Intara y’Iburengerazuba.

Intara y’Amajyaruguru niyo itahiwe muri iri rushanwa. Iyi ntara nta mateka ahambaye ifite muri iri rushanwa uretse kuba ariyo yatanze Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane mu muhango wabereye i Kigali tariki 21 Gashyantare 2015, Uyu  mukobwa yavuzweho byinshi yewe itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko ari Umugandekazi.

Kundwa Doriane ubwo yiyamamazaga yari ashyigikiwe n’umubare munini urimo n’abahanzi nka Safi, Itsinda ryitwaga TNP, Uncle Austin na Tom Close bavugaga ko ahiga bagenzi be 15 yari ahanganye na bo.

Amaze gutorwa havuzwe inkuru zitabarika ko Kundwa Doriane ari Umunya-Uganda ndetse ko n’amashuri ye yayigiye muri iki gihugu.

Mu binyamakuru byo mu Karere hacicikanaga inkuru yavugaga ko u Rwanda rwatoye Nyampinga uvuka i Kampala ndetse ngo byari bifite ibimenyetso simusiga bishimangira ko Kundwa Doriane yahise ategura ibirori byo kwishimana n’abavandimwe we byagombaga kubera muri Springs hotel mu Mujyi wa Kampala.

Ubwenegihugu bwa Kundwa Doriane bwavuzweho inkuru zitabarika kugeza ubwo Minisiteri y’Umuco na Siporo ndetse n’ababyeyi b’uyu mukobwa banyomoje itangazamakuru ryo muri Uganda bahamya ko avuka i Kigali.

Nyuma yo kuva mu Majyaruguru, hazakurikiraho Intara y’Amajyepfo, Iburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali. Ahazaba hamaze kuboneka abakobwa bose bazahagararira Intara zose muri iri rushanwa ry’ubwiza.

Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 ahazaba hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda ndetse n’abandi bose bazaba batsindiye andi makamba.

Umukobwa uzegukana Miss Rwanda 2020 azahita abona amahirwe ntakuka yo guhagararira u Rwanda muri Miss World 2020, anahembwe ibihembo binyuranye biyobowe n’imodoka nshya ndetse n’umushahara w’ibihumbi 800 FRW, azajya ahabwa buri kwezi.

Si uyu gusa uzahembwa kuko ibisonga bibiri bya Miss Rwanda nabyo byagenewe ibihembo kimwe na Miss Popularity na Miss Photogenique bose bazagenerwa ibihembo.

Abakobwa 6 ni bo batsindiye guhagararira intara y’Uburengerazuba
Intara y’Amajyaruguru ni Kundwa Doriane yari yiyamamarijemo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger